
Umugabo ukomoka muri Kenya yishe nyina amuziza ibiryo, amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 34 wishe nyina.
Ibi byabereye ahitwa Bomeroka muri Kitutu Chache, mu ntara ya Kisii muri Kenya,aho bivugwa ko uyu mugabo yishe nyina amuhoye ko yamuhaye ibiryo bike.
Bivugwa ko uyu mugabo ufite imyaka 34 wari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge,yishe nyina w’imyaka 74 nyuma yo kutanyurwa n’ibiryo yamugaburiye.
Bivugwa ko uyu yashakaga kurya ibiryo byose byari (...)
Umugabo ukomoka muri Kenya yishe nyina amuziza ibiryo, amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 34 wishe nyina.
Ibi byabereye ahitwa Bomeroka muri Kitutu Chache, mu ntara ya Kisii muri Kenya,aho bivugwa ko uyu mugabo yishe nyina amuhoye ko yamuhaye ibiryo bike.
Bivugwa ko uyu mugabo ufite imyaka 34 wari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge,yishe nyina w’imyaka 74 nyuma yo kutanyurwa n’ibiryo yamugaburiye.
Bivugwa ko uyu yashakaga kurya ibiryo byose byari byatetswe atitaye ku bandi bagize umuryango batari bariye.
Akimara gusabwa na nyakwigendera [nyina] kudafata ibiryo byose, uyu mugabo yafashe umupanga atema uyu mubyeyi we.
Abaturanyi bageze muri uru rugo kugira ngo bakize umukecuru ariko ahita apfa ubwo biteguraga kumujyana ku kigo nderabuzima kiri hafi.
Umukozi wo mu rugo yagize ati: "Yashakaga gufata ibiryo byose hanyuma nyina amusaba gutekereza kuri barumuna be bari batararya. Yumvise atengushywe na nyina maze amutemesha umuhoro".
Ibi byabaye mu cyumweru gishize nkuko amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Kenya yabitangaje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *