skol
fortebet

Korea y’Epfo yongeye guca agahigo ko kuvukisha abana bake

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Korea y’Epfo cyongeye kuza ku mwanya wa mbere kw’isi , aho umugore abyara umwana umwe gusa

Sponsored Ad

Igihugu cya Korea y’Epfo cyongeye kuza ku mwanya wa mbere kw’isi , aho umugore abyara umwana umwe gusa

Icyo gihugu cyageze ku rugero ruri munsi yo kubyara umwana umwe gusa ahagana mu mwaka wa 2018.

Kuri iyi ncuro Koreya y’Epho yongeye kugaragaza ikigero kiri munsi cyane mu kubyara abana bake kuri buri mu gore utuye muri iki gihugu agejeje igihe cyo kwibaruka.

Gusa kuri uyu wa gatatu ,imibare yasohotse yerekanye ko urugero rwo kubyara umwana umwe ku mugore rwamanutseho 0,81,aho rwasubiye inyuma ho amanota 3 ugereranije n’umwaka ushize . uyu ubaye umwaka wa gatandatu igihugu kikurikiranya ku mwanya wambere mu kubyara bake.

Ugereranije, muri rusange, urugero mu bihugu bitunze cyane kw’isi rungana n’abana 1,6.

Ibihugu bikeneye abana babiri kuri buri mugore n’umugabo - ni urugero rwa 2.1- kugira umubare w’abantu babyo ugume hamwe mugihe hatabaye abimukira.

Ishami rya ONU rishinzwe gufashanya mu iterambere n’umutungo OCDE/OECD rivuga ko urugero rwo kubyara "rwagabanutse cyane mu myaka 60 ishize.

Muri iyi myaka ya vuba, impamvuzi zishingiye ku butunzi no kwiteza imberemu kazi, nizo zifata uruhare runini mu gufata ibyemezo byo kubyara abana runaka mu muryango.

Imibare yo mu 2021, abahanga bavuze ko ubuzima buhenze cyane ,kuzamuka kw’igciro cy’amazu n’ingaruka za Cvid aribyo bibuza abantu kongera kubyara cyane abana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa