skol
fortebet

Koreya y’Epfo:Basanze abana bafungiye mu Bikapu,Nyina ubabyara arafungwa

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya New Zealand ivuga ko umugore yatawe muri yombi muri Koreya y’Epfo bijyanye n’abana babiri bishwe basanzwe mu mavalisi (valises) mu kwezi gushize.

Sponsored Ad

Polisi ya New Zealand ivuga ko umugore yatawe muri yombi muri Koreya y’Epfo bijyanye n’abana babiri bishwe basanzwe mu mavalisi (valises) mu kwezi gushize.

Igihugu cya New Zealand cyaguye mu kantu ubwo iyo mirambo yatahurwaga n’abantu badafite icyo babiziho baguze ayo mavalisi mu gice abikwamo mu mujyi wa Auckland.

Iyo mirambo yari imaze imyaka myinshi ihunitswe (ibitswe). Polisi ivuga ko abo bana bishwe umwe yari afite imyaka 7 naho undi afite imyaka 10.

New Zealand yatanze ubusabe bwuko uwo mugore yoherezwa muri iki gihugu akuwe muri Koreya y’Epfo.

Polisi yavuze ko yari imaze ibyumweru bitatu ikorana bya hafi n’abategetsi bo muri Koreya y’Epfo mu gushakisha uwo mugore ucyekwa, uri mu kigero cy’imyaka 40.

Hari nyuma yuko mu kwezi gushize kwa munani polisi yemeje ko ari muri Koreya y’Epfo.

Yamwibanzeho nyuma yo kumenya umwirondoro w’abo bana batatangajwe amazina.

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko uwo ucyekwa byemezwa ko afitanye isano n’abo bana.

Byatangaje ko uwo muryango wari warabaye imyaka micye mu mujyi wa Auckland kandi ko se w’abo bana yari yarapfuye mbere yuko bo bapfa.

Polisi yavuze ko umuryango wabonye iyo mirambo wari wasuye ububiko ugura ibicuruzwa byinshi, birimo n’ayo mavalisi, mu ntangiriro y’ukwezi kwa munani.

Uwo muryango nta ho uhuriye n’impfu z’abo bana kandi abapolisi bavuze ko wagize agahinda kenshi mu gihe cyakurikiye gutahura abo bana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa