skol
fortebet

Ku ikubitiro ibihugu bisaga 10 by’Afurika birahabwa Urukingo Rwa Malariya

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu 12 byo muri Afrika bigiye kubona urukingo rwa mbere na mbere rwa malariya.

Sponsored Ad

Kuva mu 2019, uru rukingo rwarimo rugeragerezwa muri Ghana, Kenya na Malawi. Mu itangazo Umuryango w’Abibumbye wasohoye kuri uyu wa gatatu, basanze rukora neza kandi nta ngaruka rutera. None ruvuye mu igeragezwa, rugiye gutangira gukoreshwa ku bwinshi.

Ibihugu 28 by’Afurika byararusabye, ariko 12 ni byo byatoranyijwe kurubona bwa mbere bitewe n’uko ari byo bya mbere birimo malariya nyinshi. Usibye biriya bitatu (Ghana, Kenya na Malawi), ibindi icyenda ni Benin, Burkina Faso, Burundi, Kameruni, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Liberiya, Nijeri, Sierra Leone na Uganda.

Bizahabwa doze miliyoni 18 guhera mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka, ku buryo zizatagira gukoreshwa neza mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Malariya ni imwe mu ndwara zihitana abantu benshi muri Afurika. ONU ivuga ko ku Banyafurika bapfuye kubera uburwayi mu 2021, 96 ku ijana bazize malariya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa