Kuryama wubitse inda bishobora gufasha kubona umwuka umurwayi wa COVID-19
Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020
Abaganga bamaze igihe bahanganye n’ikiza cya virusi ya Corona muri Amerika baravuga ko, ibyo bazi uyu munsi, iyo babimenye mu ikubitiro bashoboraga gukiza umubare w’abantu benshi mu barenga 54,000 iyo ndwara imaze guhitana mu gihugu.
Kimwe mu bikomeye abo baganga bamaze kwiga ni uburyo bwo korohereza umurwayi kubona umwuka uhagije mu bihaha hatarinze gukoreshwa ibyuma. Ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko kuryamisha uwafashwe n’iyo virusi yubitse inda byongera imbaraga z’ibihaha kubona umwuka ukenewe mu guhumeka. Bityo, kubera ko iyo ndwara yicisha kuziba ibihaha, amahirwe yo kubaho akiyongera.
Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ahakunze kugaragara ubuke bw’ibikoresho mu mavuriro, ubu buryo bushobora gutanga inyunganizi ku byuma byifashishwa mu guhumeka. N’ubwo bishobora kumvikana nk’ikintu cyoroshye, abaganga bavuga ko iyo biza kumenyakana mbere hagateganywa uburyo bizajya bikorwa hirya no hino mu mavuriro hashoboraga kurokoka abantu benshi.
Ku bantu bane kuri batanu virus ya Covid-19 iba ari indwara yoroheje - ijya kuba nka ’grippe’ (’flu’).
Ibimenyetso byayo ni inkorora, umuriro, kuri iyi hiyongeraho guhumeka nabi.
Kuri bamwe iyo iyi virus imaze kukugeramo ushobora kumva atameze neza mu mubiri mu minsi micye, ariko ukongera ukamera uko bisanzwe mbere y’uko ibimenyetso biboneka.
Abantu benshi bashobora no kutamenya ko bayanduye kugeza babonye ibimenyetso.
Iyo iyi virus igeze mu bihaha umuntu agira ibibazo byo guhumeka. Abageze aha bashyirwa mu bitaro, umwe kuri babiri aba arembye cyane, bafashwa ahanini guhabwa umwuka.
Mu Bushinwa, abantu yarembeje bagiye bamara igihe kigera ku byumweru bitatu kwa muganga.
Nubwo hari abapfuye, ku kigero cya 80% abayirwaye barakize, yewe n’iyo baba ari abakuze cyane cyangwa abari bafite izindi ndwara.
Source:VOA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *