Libya: Hafi 10% y’abazwi ko bishwe n’imyuzure muri bari abimukira – IOM
Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM) watangaje ko 10% y’abamenyekanye ko bishwe n’imyuzure yibasiye Libya mu cyumweru gishize bari abimukira.
Libya ni igihugu kibamo abimukira benshi. Imibare ya IOM, iki ni ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko abimukira barenga 706,000 babaga muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’amajyaruguru mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka.
Bamwe baba muri Libya bakanahakorera by’igihe kirekire, mu gihe abandi bakoresha Libya nk’inzira mu kugerageza kugera i Burayi.
Umuryango IOM wumva ko abimukira 400 ari bo banditswe ko bapfiriye muri iyo myuzure, nubwo uvuga ko uyu mubare w’abapfuye ushobora guhinduka kuko hari indi mirambo ikomeje kuboneka.
IOM, n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) bagendera ku mubare w’abemejwe henshi ko bishwe n’imyuzure w’abantu 3,900. Ariko abategetsi, bakoresheje uburyo butandukanye bw’ubushakashatsi, batanze imibare itandukanye. Nk’urugero, umukuru w’umujyi wa Derna wo muri Libya agereranya ko abantu barenga 20,000 bapfuye.
Kugeza ubu umujyi wa Derna ni wo washegeshwe cyane n’iyo myuzure. Ingomero ebyiri zaraturitse nyuma yo kwangizwa n’imvura nyinshi, nuko ibice binini by’umujyi birengwaho n’amazi.
Abimukira bagera ku 10,000 babaga muri uwo mujyi uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) mbere y’iyo myuzure, kandi umuryango IOM "witeze ko umubare w’abimukira bapfuye uri hejuru by’umwihariko, hashingiwe ku kuba barabaga mu duce twigiye hasi", nkuko bivugwa na Federico Soda, umukuru w’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse muri IOM.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *