skol
fortebet

Malawi yatangiye iperereza ku Banyarwanda 36 bayirimo bacyekwaho jenoside

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Leta ya Malawi yatangaje ko yatangiye iperereza ku banyarwanda bashobora kuba bari muri iki gihugu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gihugu kivuga ko n’ubwo nta byinshi cyatangaza kuri iri perereza, gusa ngo ryatangiye.
Ibi bije nyuma y’aho Umunyarwanda Vincent Murekezi ukekwaho gukora Jenoside mu Rwanda afatiwe muri iki gihugu ubu hakaba harimo kurebwa yakoherezwa mu Rwanda cyangwa azaburanishwa n’ inkiko z’ iki gihugu. Gusa Leta y’ u Rwanda yo isaba ko Murekezi (...)

Sponsored Ad

Leta ya Malawi yatangaje ko yatangiye iperereza ku banyarwanda bashobora kuba bari muri iki gihugu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gihugu kivuga ko n’ubwo nta byinshi cyatangaza kuri iri perereza, gusa ngo ryatangiye.

Ibi bije nyuma y’aho Umunyarwanda Vincent Murekezi ukekwaho gukora Jenoside mu Rwanda afatiwe muri iki gihugu ubu hakaba harimo kurebwa yakoherezwa mu Rwanda cyangwa azaburanishwa n’ inkiko z’ iki gihugu. Gusa Leta y’ u Rwanda yo isaba ko Murekezi yakoherezwa akaburanishwa n’ inkiko z’ u Rwanda.

Kugeza ubu ngo hari Abanyarwanda 36 bakekwaho gukora Jenoside bari muri iki gihugu aho bakorera ubucuruzi bukomeye.

Beston Chisamile Umunyamabanga wa leta muri Malawi ushinzwe umutekano, yabwiye Capitl Fm ko leta ya Malawi yatangiye kubakora iperereza.

Yagize ati “Ntabwo natanga amakuru arenze kuri aya ariko icyo twatangije ni iperereza.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse kubwira ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko burimo gukorana n’inzego z’ubutabera bwa Malawi ngo Vincent Murekezi ashyikirizwe ubutabera Mu Rwanda..

Urukiko muri Malawi tariki ya 13 Ukuboza uyu mwaka, rwatanze iminsi 21 kugira ngo bakomeze iperereza ku cyifuzo cy’uko uyu mugabo Murekezi yakoherezwa mu Rwanda, ngo akurikiranwe n’inkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa