skol
fortebet

Mali: Ba bana b’impanga 9 bavukiye rimwe bujuje isabukuru y’umwaka mu "buzima bwiza"

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abana icyenda b’impanga, ari nabo bonyine ku isi, "bafite ubuzima bwiza" mu gihe bari kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe, nk’uko se yabibwiye BBC.
Abdelkader Arby usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Mali ati: "Bose ubu barakambakamba. Bamwe barimo kwicara bagerageza no kugenda bafashe ku kintu."
Aba bana baracyakurikiranwa n’ivuriro riri aho bavukiye muri Maroc.
Abdelkader avuga ko nyina w’abo bana ufite imyaka 26 nawe amaze neza.
Yabwiye BBC Afrique ati: "Ntabwo byoroshye ariko ni byiza. (...)

Sponsored Ad

Abana icyenda b’impanga, ari nabo bonyine ku isi, "bafite ubuzima bwiza" mu gihe bari kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe, nk’uko se yabibwiye BBC.

Abdelkader Arby usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Mali ati: "Bose ubu barakambakamba. Bamwe barimo kwicara bagerageza no kugenda bafashe ku kintu."

Aba bana baracyakurikiranwa n’ivuriro riri aho bavukiye muri Maroc.

Abdelkader avuga ko nyina w’abo bana ufite imyaka 26 nawe amaze neza.

Yabwiye BBC Afrique ati: "Ntabwo byoroshye ariko ni byiza. Nubwo rimwe na rimwe binaniza, ariko iyo ubonye bose bameze neza twumva twishimye. Twibagirwa byose."

Abdelkader yasubiye muri Maroc ku nshuro ya mbere mu mezi atandatu, ari kumwe n’umukobwa wabo mukuru w’imyaka itatu, Souda.

Ati: "Turishimye birenze kongera guhura n’umuryango wanjye wose - umugore wanjye, n’abana banjye".

Uyu munsi baraza gukora ibirori bito by’isabukuru y’aba bana hamwe n’abaforomokazi babitaho n’abandi bantu bacye aho bacumbitse, nk’uko Abdelkader abivuga.

Ati: "Nta kintu cyiza nk’umwaka wa mbere. Tuzahora twibuka ibi bihe bidasanzwe tugiye kugira."

Aba bana bagiye mu gitabo cy’abaciye imihigo ku isi, Guiness World Record, nk’abana benshi bavukiye rimwe kandi bakabaho bose.

Mbere y’uko bavuka tariki 04 Gicurasi 2021, nyina Halima Cissé yajyanywe muri Maroc na leta ya Mali ngo yitabweho byihariye.

Kubyara abana benshi icya rimwe bishyira umubyeyi mu kaga, ndetse mu bihugu bimwe bemerera gukuramo bamwe ku mubyeyi wasamye inda y’abana barenze bane.

Habaho kandi ibyago by’uburwayi bw’abana benshi b’impanga burimo indwara ziva ku kuvuka imburagihe, n’indwara zibasira ubwonko.

Halima Cissé n’abana be ubu baba mu nzu papa wabo yitwa "inzu y’ubuvuzi" y’ivuriro rya Ain Borja ry’i Casablanca aho bavukiye.

Ati: "Uretse umugore wanjye, hari n’abaforomokazi bafasha kwita ku bana.

"Ivuriro ryabahaye gahunda y’ibiribwa bagomba kurya igihe cyose, amanywa n’ijoro."

Abo bana - abakobwa batanu n’abahungu bane - bavutse bafite gusa ibyumweru 30 nk’uko Fanta Siby minisitiri y’ubuzima ya Mali yabitangaje.

Ubusanzwe umugore atwita igihe cy’ibyumweru 40.

Bavuka, bapimaga hagati ya 500g na 1Kg, nk’uko Professor Youssef Alaoui, umuganga mu ivuriro Ain Borja yabwiye ibiro ntaramakuru AFP, habayeho kubaga nyina mu kubabyara.

Abo bahungu bitwa Mohammed VI, Oumar, Elhadji, Bah, naho abakobwa bitwa Kadidia, Fatouma, Hawa, Adama na Oumou.

Buri umwe muri aba bana afite uko ateye byihariye nk’uko se abivuga.

Ati: "Bose bafite imyitwarire itandukanye. Bamwe baratuje, mu gihe abandi bagira agasaku no kurira cyane. Bamwe baba bacyeneye guterurwa igihe cyose. Bose baratandukanye cyane, kandi ni ibintu bisanzwe."

Abdelkaer ashima leta ya Mali ku bufasha yabahaye.

Ati: "Leta ya Mali yaduhaye ibyangombwa byose mu buvuzi kuri aba bana na nyina. Ntabwo rwose byoroshye, ariko ni ibintu byiza kandi buduhumuriza."

Aba bana ntibarajya iwabo muri Mali ariko bamaze kuba ibyamamare muri icyo gihugu, nk’uko se abivuga.

Ati: "Buri wese arifuza kubabona n’amaso ye - umuryango wabo, inshuti, iwacu kumuhana, igihugu cyose."

Uyu mugabo aha ubutumwa imiryango yose igerageza gushakisha abana.

Ati: "Nsaba Imana guha umugisha buri wese udafite abana - ngo ibahe icyo natwe, yahaye abana icyenda dufite. Ni byiza, ni umutungo nyawo."

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa