skol
fortebet

Meghan Markle yatunguye benshi avuga igihugu cya Afurika akomokamo

Yanditswe: Wednesday 26, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’igikomangoma Harry cy’Ubwongereza avuga ko ibipimo by’amavuko ye byerekana ko ari “umunya-Nigeria ku kigero cya 43%”.
Mu kiganiro giheruka mu rukurikirane rwe Archetypes acisha kuri Spotify, Meghan yabwiye umunyamakuru usanzwe akoresha ikiganiro,Umunyamerika akomoka muri Nigeria, Ziwe Fumudoh, ko yafashwe "ibipimo by’amavuko mu myaka mike ishize”.
Ubwo Fumudoh yahise amubaza ati “wowe uri iki?", Meghan yasubije ati ndi “umunya-Nigeria ku bice 43%”.
Yongerako ati: "Ngiye gutangira (...)

Yongerako ati: "Ngiye gutangira gucukumbura byose kuri iki kintu kuko umuntu wese nabwiye ibyo, cyane cyane abagore bavuka muri Nigeria, basa n’abahise bavuga ngo ‘ngw’iki!’”

Meghan Markle ni umunyamerikakazi wavukiye i Los Angeles ariko yahavuye aba yerekeza mu bwami bw’Ubwongereza nyuma yo kurushinga n’igikomangoma Harry, umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth wa kabiri uherutse gutanga, akaba n’umuhungu w’umwami Charles.

Kuva arushinze n’Igikomangoma Harry, yahuye n’ibibazo by’ivanguraruhu yashyize ahagaragara bwa mbere mu kiganiro we na Harry bagiranye n’umunyamakuru Oprah Winfrey mu kwa gatatu 2021.

Muri icyo kiganiro, Meghan yabwiye Oprah ko Harry yabajijwe n’umwe mu bo mu bwami bw’Ubwongereza atavuze izina "urugero rw’ubwirabura" bw’uruhu rw’umwana wabo Archie bari hafi kubyara.

Meghan niwe muntu wa mbere w’ibwami wabyawe n’umuzungu n’umwirabura uri mu bagize ubwami bw’Ubwongereza mu bihe bya vuba - yavuze kandi ko uyu mwana wabo w’umuhungu amaze kuvuka mu kwezi kwa gatanu mu 2019 hibajijwe ibibazo kw’ibara ry’uruhu rwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa