Minisitiri w’Intebe wa Finland yapimwe ibiyobyabwenge nyuma yo kugaragara abyina
Yanditswe: Saturday 20, Aug 2022

Minisitiri w’intebe wa Finland yavuze ko yapimwe ibiyobyabwenge, nyuma y’amashusho yagaragayemo aceza ari kumwe n’icyamamare mu muziki wa Pop.
Sanna Marin w’imyaka 36, yashyizweho igitutu muri iki cyumweru kubera kandi video yasohotse imwerekana aceza cyane mu birori byo murugo.
Abanyapolitike bamwe basabye ko asuzumwa gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatanu, Sanna yavuze ko yapimwe ibiyobyabwenge kandi ibisubizo bizaboneka mu cyumweru gitaha.
Uyu mutegetsi yakomeje (...)
Minisitiri w’intebe wa Finland yavuze ko yapimwe ibiyobyabwenge, nyuma y’amashusho yagaragayemo aceza ari kumwe n’icyamamare mu muziki wa Pop.
Sanna Marin w’imyaka 36, yashyizweho igitutu muri iki cyumweru kubera kandi video yasohotse imwerekana aceza cyane mu birori byo murugo.
Abanyapolitike bamwe basabye ko asuzumwa gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatanu, Sanna yavuze ko yapimwe ibiyobyabwenge kandi ibisubizo bizaboneka mu cyumweru gitaha.
Uyu mutegetsi yakomeje guhakana ko hari ibiyobyabwenge afata.
Mu murwa mukuru Helsinki yabwiye abanyamakuru ati: “Nta kintu kinyuranyije n’amategeko nakoze.
“Yewe no mu bwangavu bwanjye sinigeze mfata ikiyobyabwenge na kimwe.”
Yavuze ko yakoze ikizamini cy’ibiyobyabwenge kugira ngo akureho impungenge zose.
Abanyamakuru bibaza niba Sanna Marin, uri ku butegetsi kuva mu 2019, muri uwo mwanya yarashoboraga gufata umwanzuro wa guverinoma iyo biba ngombwa.
Yarashimangiye ati: “Nta na rimwe nibuka haba ikintu kidasanzwe hagati mu ijoro gikenera ko njya kuri State Council Palace (ingoro ya guverinoma muri Finland).”
Yongeraho ati: “Ntekereza kandi ko ubushobozi bwanjye bwo gukora bwari bwose. Nta nama zizwi zari zihari igihe nari mu birori.”
Sanna avuga ko yari abizi neza ko arimo gufatwa amashusho, ariko ko yababajwe no kuba ayo mashusho yarasohotse.
Ati: “Nizera ko abantu basobanukiwe ko igihe cyo kwishimisha n’igihe cy’akazi bitandukanye.”
Uyu mutegetsi, ni umwe mu bakiri bato cyane ku isi, ntajya ahisha ko akunda ibirori, kenshi yafotowe yitabiriwe ibitaramo bya muzika.
Muri iki cyumweru, video ebyiri zamwerekanye arimo guceza zagarutswe cyane.
Iya mbere, yabonetse kuwa kane, niyo yatangije impaka kuri we.
Muri iyi, agaragara ari kumwe na bamwe mu byamamare muri Finland baceza kandi baririmba mu birori byo mu rugo.
Video ya kabiri, yabonetse kuwa gatanu, yerekana Sanna Marin ari kubyinana na Olavi Uusivirta icyamamare muri muzika ya Pop muri Finland.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatanu, umunyamakuru yavuze ko Olavi asa n’usoma minisitiri w’intebe ku ijosi – ariko yarabihakanye, avuga ko yarimo amuvugisha, bikanashoboka ko yamusomye ku itama.
Ati: “Niba umuntu yaransomye ku itama, nta kintu kibi kibirimo cyangwa ikintu ntashobora kubwira umugabo wanjye.”
Aya mashusho yarakwirakwiriye cyane mu binyamakuru byo muri Finland – bivuga ko arimo kugaragazwa mu nyungu rusange.
Ariko bamwe mu banyapolitiki batavugarumwe n’ubutegetsi banenze itangazamakuru na minisitiri w’intebe kwibanda ku birori – aho kuvuga ku bindi bibazo bikomeye mu gihugu.
Aya mashusho yateje impaka zikomeye muri Finland y’uko abanyapolitiki bagomba kwitwara n’urugero rw’ubuzima bwite bagomba kugira.
Umwaka ushize, Sanna Marin yasabye imbabazi kubera kujya mu nzu y’urubyiniro nyuma yo kubonana bya hafi n’umuntu wanduye Covid-19.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *