Moteri y’indege yishe umuntu ku kibuga cy’indege cy’i Amsterdam
Yanditswe: Thursday 30, May 2024

Umuntu yapfuye nyuma yuko yisanze muri moteri y’indege irimo gukora ya kompanyi KLM itwara abagenzi mu ndege, ubwo yari iri ku kibuga cy’indege cya Schiphol cy’i Amsterdam, mu murwa mukuru w’Ubuholandi.
Urwo rupfu rwabaye ku wa gatatu nyuma ya saa sita z’amanywa, ubwo iyo ndege ifite nimero y’urugendo ya KL1341 yari irimo kwitegura guhaguruka yerekeza mu mujyi wa Billund muri Denmark.
KLM yavuze ko irimo kwita ku bagenzi n’abakozi babibonye, ndetse ko irimo gukora iperereza.
Ishami rya gisirikare ryo mu Buholandi rikora inshingano za polisi mu gisirikare ryatangaje ku rubuga X ko abagenzi n’abakozi bose bakuwe muri iyo ndege.
Umuvugizi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uwo muntu wapfuye ataramenyekana umwirondoro kandi ko hakiri kare cyane kuvuga niba yari impanuka cyangwa ari uburyo bwo kwiyahura.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Buholandi byumvikanishije ko uwo muntu wapfuye ashobora kuba yari umukozi ukora mu byo gusubiza inyuma indege mbere yuko ihaguruka.
Amafoto yabonywe n’igitangazamakuru NOS cy’Ubuholandi agaragaza abakozi bo mu butabazi bwihuse bakikije indege itwara abagenzi yari iri aho ziparikwa.
Amakuru avuga ko iyo ndege yari ikorera ingendo mu ntera ngufi yo mu bwoko bwa Embraer ikoreshwa na Cityhopper, ishami rya KLM rikora ingendo za bugufi i Burayi.
Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Schiphol bwagize buti: "Ibitekerezo byacu byifatanyije na benewabo [b’uwapfuye] kandi turimo kwita ku bagenzi n’abakozi babonye ibi."
Minisitiri w’ibikorwa-remezo w’Ubuholandi Mark Harbers yatangaje ku rubuga X ati: "Inkuru mbi cyane y’impanuka yishe umuntu uyu munsi i Schiphol."
Ikibuga cy’indege cya Schiphol ni kimwe mu bikoreshwa cyane i Burayi. Mu cyumweru gishize cyagarutsweho cyane mu makuru ubwo umuraperi Nicki Minaj yatabwaga muri yombi kuri icyo kibuga.
Abagenzi hafi miliyoni 5.5 bakoresheje icyo kibuga cy’indege mu kwezi gushize, nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rwacyo.
Mu mwaka ushize, umukozi w’imyaka 27 wakoraga ku kibuga cy’indege yarapfuye, nyuma yo kwisanga muri moteri y’indege itwara abagenzi ya kompanyi Delta mu mujyi wa San Antonio muri leta ya Texas muri Amerika.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *