Museveni yasabye abanya Uganda guhagarika gusuhuzanya bahanye ibiganza
Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020
Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yasabye abanya Uganda guhagarika gusuhuzanya bahana ibiganza ndetse bakiha akato igihe biyumvisemo ibimenyetso by’icyorezo cya Coronavirus.
Perezida Yoweri Museveni yasabye abanya Uganda guhagarika guhana imikono kugira ngo babashe kwirinda icyorezo cya coronavirus gihangayikishije isi.
Uyu mukuru w’igihugu yabwiye aba baturage ko bakwiriye kwitwararika bakirinda iki cyorezo giherutse kuvugwa muri Nigeria kugeza ubwo urukingo rwacyo rubonetse.
Museveni yagize ati “Ndakangurira buri umwe wese,mureke twirinde buri wese ku giti cye.Twarwanyije SIDA birakunda bitewe no kwitwararika na mbere y’uko imiti iboneka.Nkuko Minisiteri y’Ubuzima ibidukangurira,mureke dufate umwanzuro buri wese ku giti cye tureke guhana imikono aho bidakwiriye cyangwa ngo twishyire mu bikorwa byatuma dukwirakwiza Coronavirus.”
Museveni yasabye abantu bazibonaho ibimenyetso bya Coronavirus kwiha akato kugira ngo birinde gukwirakwiza iki cyorezo gikomeje kumara abantu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *