skol
fortebet

Museveni yavuze ko nta ‘guma mu rugo’ izaba kubera Ebola

Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikarishye mu duce tw’igihugu turimo Ebola kuko iyo virus itandurira mu mwuka.

Sponsored Ad

Ebola yandurira mu gukora ku muntu wanduye cyangwa ahantu yakoze n’imyanda ye.

Mbere, ishyirahamwe ry’abaganga mu gihugu ryasabye ko uduce turimo iyi virus hagati mu gihugu dushyirwa mu kato kugira ngo bahagarike ikwirakwira ryayo.

Mu ijambo rye mu ijoro ryacyeye, Perezida Museveni yavuze ko leta ifite ubushobozi bwo kurwanya iki cyorezo kubera ubunararibonye yagize kuri Ebola yateye mbere.

Museveni yavuze ko inzobere mu buvuzi zahanganye na Ebola mbere zoherejwe mu karere ubu yibasiye.

Ubu birafata amasaha 24 ngo laboratoire zitange ibisubizo ku bipimo bya Ebola biba byafashwe.

Museveni yavuze ko leta izashyira laboratoire ku biro by’akarere ka Mubende, aho iki cyorezo cyabonetse mbere, mu kwihutisha kuyipima.

Abavuzi batandatu bavuye umugabo w’imyaka 24 byaje kumenyekana ko ari we wa mbere yabonetseho, nabo babasanzemo Ebola.

Abantu bose hamwe 24 nibo bimeze kwemezwa ko bayanduye muri Uganda, batanu muri bo nibo byemejwe ko Ebola yishe kuva yahatangazwa mu cyumweru gishize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa