Netanyahu winjijwe ibitaro igitaraganya yenda kwicwa n’umwuma yorohewe
Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023

Biteganijwe ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ava mu bitaro kuri iki Cyumweru nyuma y’uko nta kosa ryagaragaye mu bizamini by’ubuvuzi by’inyongera nyuma yo kwakirwa mu bitaro kubera umwuma (Dehydration) .
Ibiro bye byavuze ko ku wa Gatandatu Netanyahu w’imyaka 73 yajyanywe mu bitaro bya Sheba i Tel Hashomer , hafi y’aho yari atuye i Caesareya ku nkombe, kandi yaraye akurikiranirwa hafi.
Mu butumwa bwa videwo yasohoye ari mu bitaro, yasaga nkaho ameze neza avuga ko yaruhukiye ku nyanja ya Galilaya atirinze neza ubushyuhe.
Minisitiri w’intebe yavuze ko yamaze amasaha menshi ku kiyaga cya Kinneret nta ngofero cyangwa amazi mu gihe cy’ubushyuhe bukabije.
Hagati aho, inama y’abaminisitiri ya buri cyumweru muri Israel, ubusanzwe iterana ku Cyumweru, yimuriwe ku wa Mbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *