
Smartphone zimaze kuba nyinshi mu bana, nko mu Bwongereza 91% by’abana b’imyaka 11 barazifite. Ariko se umwana hari icyo abura iyo ntayo afite – cyangwa hari icyo bimwungura gihambaye?
Smartphone zimaze kuba nyinshi mu bana, nko mu Bwongereza 91% by’abana b’imyaka 11 barazifite. Ariko se umwana hari icyo abura iyo ntayo afite – cyangwa hari icyo bimwungura gihambaye?
Ni amayirabiri akomeye ariho muri iki gihe. Ukwiye guha umwana wawe smartphone, cyangwa kuyimushyira kure akabanza agakura?
Nk’umubyeyi, ntukwiye kumva ko telephone ari ikintu kigiye kuzanira umwana wawe amabi yose ashoboka. Gusa hari ingaruka zishobora kumubaho zikwiye gutuma utekereza kutayimuha. Ndetse n’ibyamamare bimwe ibi byabibonye nk’ikibazo. Madonna yavuze ko yicuza guha abana be bakuru telephone ku myaka 13.
Ku rundi ruhande, nawe ubwawe ufite telephone igufasha muri byinshi mu buzima – kuva ku guhamagara hafi na kure kugera ku guhaha no gufata amafoto. None niba abigana n’umwana wawe n’inshuti ze bose barimo kuzitunga, uwawe we ntazacikanwa?
Hari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo ku ngaruka z’igihe kirekire za telephone n’imbuga nkoranyambaga ku bana n’abari mu myaka cumi na…, ariko ubushakashatsi bwakozwe kugeza ubu bwerekana ingaruka n’inyungu zabyo.
Mu Bwongereza, imibare y’ikigo kigenzura itumanaho, Ofcom, yerekana ko abana benshi bagera ku myaka 11 batunze telephone, imibare yazamutse iva kuri 44% ku myaka icyenda igera kuri 91% ku bafite imyaka 11.
Muri Amerika, 37% by’ababyeyi b’abana bari hagati y’imyaka icyenda na 11 bavuga ko batunze telephone zabo. Naho inyigo yakozwe mu bihugu 19 by’i Burayi yerekana ko 80% by’abana bari hagati y’imyaka icyenda na 16 bakoresha telephone bajya kuri internet buri munsi, hafi buri munsi.
Candice Odgers, umwalimu wa ‘psychological science’ muri kaminuza ya California muri Amerika ati: “Tujya kugera ku b’imyaka hafi 18 dusanga 90% bafite telephone.”
Candice avuga ko “ubushakashatsi bwinshi bwabonye nta huriro riri hagati y’imbuga nkoranyambaga n’ubuzima bwo mu mutwe ku ngimbi n’abangavu (adolescents)”, ko ubushakashatsi bwabonye iryo huriro ingaruka bwabonye – mbi cyangwa nziza – ari ntoya.
Uzi neza ingaruka zabyo ni uri hafi cyane yabo
Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Amy Orben, inzobere muri ‘psychology’ wo muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, buvuga ko nubwo hari ingaruka runaka zabonetse ku bana bakoresha iri koranabuhanga, ariko ko bigoye kugeragaza ingaruka zose mu byavuye mu bushakashatsi.
Orben ati: “Hari urunyurane runini rw’ingaruka mbi zabonetse.” Yemeza ko ibi nanone biterwa na buri mwaka ku giti cye n’imibereho ye. Ati: “Umuntu wenyine ubimenya neza ni umuntu ubegereye cyane.”
Nubwo bwose ubushakashatsi bushobora kwerekana ibindi, hashobora kuba hari abana bahura n’ingaruka zo gukoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ‘apps’ zimwe na zimwe – kandi ni ingenzi ko ababyeyi bamenya ibi, bakagira icyo bafasha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *