
Hashobora gushira igihe kiri hagati y’iminsi ibiri n’ibyumweru bitatu mbere yuko ibimenyetso bya mbere biboneka. Ebola hari abashobora kuyitiranya n’izindi ndwara nka malariya na tifoyide.
Icyorezo cya Ebola muri Uganda birimo kugorana guhangana nacyo kurusha ibyorezo biherutse kuba, ariko perezida yimye amatwi abasaba ko ashyiraho ingamba za gumamurugo. Kugeza ubu abantu 31 nibo bimaze kwemezwa ko banduye Ebola, nubwo hari ubwoba ko hashobora kuba haranduye benshi kurusha abo.
Ebola ni iki?
Ni virusi yica ifite ibimenyetso bya mbere bishobora kuba birimo umuriro utunguranye, intege nke cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo.
Ibimenyetso bikurikiraho bishobora kuba kuruka, impiswi na - rimwe na rimwe - haba kuva amaraso imbere ndetse no hanze.
Hashobora gushira igihe kiri hagati y’iminsi ibiri n’ibyumweru bitatu mbere yuko ibimenyetso bya mbere biboneka. Ebola hari abashobora kuyitiranya n’izindi ndwara nka malariya na tifoyide.
Kuki iki cyorezo gikomeye?
Kuba harashize ibyumweru bitatu mbere yuko hamenyekana umuntu wa mbere wanduye Ebola ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa cyenda, byateye impungenge.
Ebola ikwirakwira mu bantu binyuze mu buryo bwo gukora ku matembabuzi n’ahandi hari iyo virusi. Abantu kandi bashobora kwandurira mu gushyingura mu gihe abari mu kiriyo bakoze ku murambo.
Abenshi mu bantu 31 bagaragayemo Ebola babonetse mu karere ka Mubende muri Uganda rwagati, muri bo hakaba harapfuyemo batandatu.
Ariko rero, abapfuye bashobora kuba barenga abo. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hari abantu 18 bapfuye bafite aho bahuriye n’abo byemejwe ko banduye Ebola ahabereye imihango yo guhamba mbere yuko abarwayi bapimwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ibyago byo guhitanwa na Ebola biri hagati ya 41% na 100%.
Hari urukingo?
Ikindi gihangayikishije ni uko ubu ari ubwoko bwa Ebola bwabonetse muri Sudani kugeza ubu budafite urukingo, bitandukanye n’ubwoko bumenyerewe bwabonetse muri Congo.
Ibi bivuze ko nta rukingo ku bakozi bashinzwe ubuzima, babarirwa muri batandatu mu bantu bimaze kwemezwa ko banduye.
Wakwirinda ute?
Mu rwego rwo kwirinda kwandura, inzobere mu by’ubuzima ziragira inama yo kwirinda gukora ku banduye, harimo guhagarika guhana ibiganza, gukaraba intoki n’isabune n’amazi ndetse no kwoza ahantu abantu bakora hakoreshejwe amazi arimo chlorine.
Ni ngombwa kandi gushyira mu kato abanduye n’ababakozeho. Ubusanzwe ibihugu bishyiraho ibigo bishyirwamo abakekwa kuba baranduye n’ibigo byita ku barwayi bemejwe na laboratoire.
Mu burasirazuba bwa DR Congo ihana imbibi na Uganda, abarokotse Ebola bagize uruhare runini mu kwita ku barwayi banduye kuko byagaragaye ko badashobora kongera kwandura.
Ariko, abakozi bo mu buvuzi bagomba kwambara ibintu bibarinda mu gihe barimo kwita ku banduye kugirango nabo batandura.
Imirambo yashyizwe mu mifuka yabugenewe igomba gushyingurwa n’abambaye ibikoresho bikwiye byo kwirinda.
Imifuka mishya igezweho ifite igice kibonerana cyerekana mu maso y’uwapfuye kugirango abo mu miryango we babashe kumureba ubwa nyuma nta byago byuko abanduza mbere yo gushyingurwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *