Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye n’Umufasha we,Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, bagaragaye bikoreye ibirayi bejeje mu murima wabo,kuri uyu wa Kabiri.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi House, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Ndayishimiye yaherekejwe n’umugore we, "mu gukura ibirayi mu murima we uherereye ku musozi wa Bitare muri komini Bugendana mu Ntara ya Gitega, umurwa mukuru wa politiki."
Ubutumwa bukomeza buti "Nyuma yo gusarura, Perezida wa Repubulika yasuye urwuri rw’inka ze ruherereye kuri uwo musozi."
Yaboneyeho gushishikariza abaturage b’u Burundi gukunda umurimo, "kugira ngo buri munwa ubone icyo kurya, na buri mufuka ugire amafaranga."
Ndayishimiye w’imyaka 54 ayobora u Burundi kuva muri Kamena 2020, aho yasimbuye Pierre Nkurunziza.
Perezida Ndayishimiye niwe akenshi ujya kwisarurira imyaka ye iyo yeze kuko no mu mwaka ushize yagaragaye kenshi ari mu mirima ye we n’umuryango we.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN