skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yakoze impanuka y’imodoka nk’uko umuvugizi we abitangaza.
Imodoka itwara abagenzi yagonganye n’imodoka y’umukuru w’igihugu n’iz’abamuherekeza mu murwa mukuru Kyiv, nk’uko Sergii Nykyforov yabitangaje mu itangazo rito.
Ati: "Umukuru w’igihugu yapimwe n’umuganga, ntiyakomeretse cyane”.
Umushoferi w’iyo modoka yagonganye n’iy’umukuru w’igihugu yahise avurirwa aho, hanyuma ajyanwa n’imbangukiragutabara.
Nykyforov avuga ko Polisi iri gukora iperereza ku bintu byose (...)

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yakoze impanuka y’imodoka nk’uko umuvugizi we abitangaza.

Imodoka itwara abagenzi yagonganye n’imodoka y’umukuru w’igihugu n’iz’abamuherekeza mu murwa mukuru Kyiv, nk’uko Sergii Nykyforov yabitangaje mu itangazo rito.

Ati: "Umukuru w’igihugu yapimwe n’umuganga, ntiyakomeretse cyane”.

Umushoferi w’iyo modoka yagonganye n’iy’umukuru w’igihugu yahise avurirwa aho, hanyuma ajyanwa n’imbangukiragutabara.

Nykyforov avuga ko Polisi iri gukora iperereza ku bintu byose bijyanye n’iyi mpanuka.Nta bundi busobanuro bwatanzwe.

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida Zelensky, ubu ufite imyaka 44, yari yagendereye umujyi uherutse kubohozwa wa Izyum, ibirindiro bikomeye bifasha kugeza ibikoresho ku ngabo, ejo ku wa gatatu.

Yashimiye ingabo zagize uruhare muri iki gitero cyo kwivuna Abarusiya banyaze ubutaka bwabo, mbere anahagararira izamurwa ry’ibendera.

Mu minsi ishize, igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyabohoje uturere tw’ubutaka bwanyazwe, maze ingabo z’Uburusiya zisubira inyuma.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa