skol
fortebet

Puderi ya Johnson baby yarimaze imyaka 130 icuruzwa igiye kuvanwa ku isoko

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo ko bw’iyi Puderi bwamenyekanye cyane mu myaka myishi ishize kandi n’abanyarwanda batari bake barayibuka kuko benshi bayifashisha mu gusiga abana babo.

Sponsored Ad

Ubwo ko bw’iyi Puderi bwamenyekanye cyane mu myaka myishi ishize kandi n’abanyarwanda batari bake barayibuka kuko benshi bayifashisha mu gusiga abana babo.

Ifatwa ahanini nk’irinda abana gushesha uduheri ku ruhu , igakoreshwa nko kurinda uruhu rw’impinja kwangirika byoroshye kubera imirasire y’izuba.

Iyi puderi iracyakoreshwa na benshi mu bihugu by’isi, kandi imiryango myinshi yarayikoresheje mu kwita ku bana bakiri bato.

Uruganda Johnson & Johnson (J&J) kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y’abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum.

Itangazo rya J&J rije nyuma y’imyaka ibiri uru ruganda rukomeye mu bicuruzwa by’ubuzima ruhagaritse igurishwa ry’iyi puderi muri Amerika.

J&J ihanganye n’ibirego ibihumbi birenga 10 by’abagore bavuga ko iyi pideri irimo ikinyabutabire cya asbestos cyabateye cancer y’imirerantanga (ovaries).

Gusa uru ruganda rushimangira ibyo rwakomeje kuvuga mu myaka myinshi ishize ko ubushakashatsi bwigenga bwemeje ko iyi puderi ari ntamakemwa.
Uru ruganda J&J ariko rukomeza rushimangira ko iriya puderi ikoze muri talcum nta kibazo iteye.

Mu 2020, J&J yatangaje ko igiye guhagarika gucuruza iyi puderi muri Amerika na Canada kuko abayikeneye babaye bacye kubera ibyo yise “amakuru atari yo” kuri yo mu gihe hari ibirego byinshi mu nkiko kuri yo.

Icyo gihe, uru ruganda rwavuze ko ruzakomeza kuyicuruza ahandi hose ku isi.

Johnson’s Baby Powder imaze imyaka hafi 130 icuruzwa kandi yabaye ikirango cy’iyi kompanyi mu ngo nyinshi ku isi.

Iyi puderi ikoreshwa mu kurinda uruhu rw’impinja gukanyarara, abandi bakayikoresha ku ruhu rwabo kugira ngo ruhehere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa