RD Congo: Impuruza ku bana bato bibasiwe cyane n’ikiza cy’ubushita bw’inkende
Yanditswe: Monday 26, Aug 2024

Mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ikiza cy’ubushita bw’inkende ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi kubera ukuntu bukwirakwira mu buryo bwihuse, amaso ahanzwe Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yihariye abantu hafi ya bose banduye muri uyu mwaka ndetse ubushita bw’inkende bumaze kwica abarenga 500 muri icyo gihugu.
Mu gusura ibigo nderabuzima byo mu burasirazuba bw’icyo gihugu, BBC yasanze ko abana ari bo bibasiwe cyane n’iyi ndwara, ishobora kwica
ain Matabaro avuga ukuntu ubushita bw’inkende bwatangiye ku muhungu we w’imyaka itandatu, witwa Amani:
"Byose byatangiye ari nk’akantu gato kabyimbye. Nyina aragakanda nuko gasohokamo ibintu bimeze nk’amazi. Nuko haduka akandi [gaheri], nyuma y’igihe gito, dukwirakwira umubiri wose."
Matabaro avuga ko uwo mwana yatangiye koroherwa nyuma y’iminsi ine avurirwa ku ivuriro ry’i Munigi, ryegereye umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo.
Abagera kuri 75% by’abarwayi b’ubushita bw’inkende barimo kwitabwaho n’abaganga aho ngaho bafite munsi y’imyaka 10, nkuko bivugwa na Dr Pierre-Olivier Ngadjole ukora mu muryango w’ubugiraneza, Medair.
Urubyiruko n’abana basa n’abarimo kwibasirwa by’umwihariko n’ikiza cy’ubushita bw’inkende kubera ko ubwirinzi bw’umubiri wabo buba butarakomera cyane.
Dr Ngadjole anavuga ko indi mpamvu ari ukubera ubucucike mu nkambi y’impunzi iri hafi aho yashyiriweho abantu bakuwe mu byabo n’intambara muri ako karere.
Kuva muri Kamena (6) uyu mwaka, ivuriro rya Munigi, rivurira ubuntu ndetse rigatanga n’imiti yica udukoko (antibiotics) yo kuvura ubwandu bwo ku ruhu, (ibinini bya) paracetamol n’amazi meza yo kunywa, rimaze kwakira abantu 310 barwaye ubushita bw’inkende. Kuri ubu ryakira abarwayi bashya bari hagati ya batanu na 10 buri munsi.
Kuri iryo vuriro nta muntu n’umwe wari wicwa n’ubushita bw’inkende, ndetse Dr Ngadjole yemeza ko impamvu ari uko abantu bari kujya kwivuza hakiri kare.
Mu cyumweru gishize, leta ya DR Congo yavuze ko yizeye ko inkingo zivuye muri Amerika no mu Buyapani zizatangira kuhagera vuba. Kugeza icyo gihe, ubu iki gihugu nta nkingo gifite nubwo ari cyo cyiganjemo iyi virusi.
Matabaro, se wa Amani ubu urimo koroherwa ubushita bw’inkende, avuga ko afite icyizere kubera amakuru yuko inkingo zishobora kuba ziri mu nzira.
Ariko abo zizageraho bazaba ari bacye cyane ndetse, nkuko Dr Ngadjole abivuga, ikingira ni uburyo bumwe gusa mu kugabanya ikwirakwira ry’iyi virusi.
Ati: "Igikorwa [cyoroshye cyane] cyo gushyiraho ni ukongera isuku. Nitwongera isuku mu ngo, nitwongera isuku aho dutuye, biba byoroshye cyane kugabanya ibyago byo kwandura."
Joséphine yunga mu rya muganga, ati: "Bwira abayobozi bacu batwoherereze imiti, isabune, n’ubundi buryo bwo kwirinda kugira ngo ntitwandure."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *