skol
fortebet

RDC: Abandi bantu 5 banduye Ebola byavugwaga ko yacitse mu gihugu

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima [OMS/WHO] ryatangaje uyu munsi ko abantu bashya batanu bamaze kurwara Ebola mu burasirazuba bwa RDC kuva mu cyuweru gishize.

Sponsored Ad

Ku italiki ya 9 y’uku kwezi, umusore w’imyaka 26 y’amavuko yishwe na Ebola mu mujyi wa Beni. Umumotari wari wamujyanye kwa muganga, umugabo w’imyaka 28, uyu munsi nawe abaganga basanze yarayanduye, nk’uko OMS ibitangaza.

Abaganga kandi basanganye Ebola abandi bantu babiri, barimo umutegarugori w’imyaka 43. Ariko ntibaramenya niba kwandura kwabo hari aho bihuriye n’iby’aba bagabo babiri.

Hashize iminsi itatu, ku italiki ya 12 y’uku kwezi, umwana w’umukobwa yitabye Imana nyuma yo kuvurirwa mu kigo kimwe n’uriya mugabo w’imyaka 26. Inzego z’ubuvuzi zatangiye gushakisha byihutirwa abantu bose baba baragize aho bahurira n’aba barwayi bose.

OMS na Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo biteguraga gutangaza ku mugaragaro kuwa mbere, taliki ya 13 y’uku kwezi kwa kane, ko Ebola yatsinzwe burundu, nyuma y’iminsi irenga 50 yari ishize nta wundi muntu uramenyekana ko yanduye Ebola. Ntibyashobotse rero.

Kuva mu kwezi kwa munani 2018, Ebola yishe abantu ibihumbi bibiri na 276 mu burasirazuba bwa Congo.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye mu kwezi kwa munani 2018, kikaba kiza ku mwanya wa kabiri mu byahitanye abantu benshi.Abantu barenga ibihumbi bibiri bahasize ubuzima.

Kuwa 03 Werurwe 2020 nibwo Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu kigo yari arwariyemo.

OMS yiteguraga gutangaza ko iyi ndwara itakirangwa muri Kongo,nyuma y’umwaka umwe n’igice Ebola yongeye kugaragara muri iki gihugu -ku nshuro ya cumi mu mateka yacyo.

Ubwo uyu murwayi wa nyuma wa Ebola yasezererwaga ahantu yavurirwaga,abakora mu bikorwa by’ubuvuzi bagaragaye babyina mu mihanda yo mu mujyi wa Beni.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko abakozi mu by’ubuvuzi bari imbere mu rugamba rwo guhangana na Ebola, ari intwari mu rwego rw’ubuzima.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) riherutse gutangaza ko urwego rw’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rucyeneye ubufasha bwihutirwa, bitihise ejo hazaza h’abana hakajya mu kaga.

Uyu muryango wavuze ko iki gihugu kigari kandi kirangwamo umutekano mucye, kiri kugorwa no guhangana n’indwara eshanu icyarimwe malaria, iseru, cholera, coronavirus na Ebola iri kuhashira ubu.

Mu mwaka ushize, hatangajwe abantu bagera kuri miliyoni 16.5 barwaye malaria muri DR Congo.

Muri uwo mwaka kandi, iki gihugu cyanibasiwe n’icyorezo cy’iseru cya mbere kibi cyane ku isi - cyishe abana babarirwa mu bihumbi bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Cholera yo ikunze kugaragara muri iki gihugu, mu mwaka ushize abantu barenga 30,000 bakaba barayirwaye.

DR Congo iracyahanganye n’icyorezo cy’indwara ya Ebola mu burasirazuba.

Ako karere k’uburasirazuba bw’igihugu karangwamo imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo, ndetse abaturage bagera kuri miliyoni imwe bataye izabo.

None ubu hagezeyo na Covid-19 - indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa