skol
fortebet

RDC igiye kuzamura umubare w’abahabwa inkingo za COVID19 bakarenga 1% bariho

Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Mata 2022 I Kinshasa hatangijwe ubukangurambaga bwo gukingira abaturage ba Congo icyorezo cya Covid 19 bakava kuri 1% bagasatira ibindi bihugu bituranyi bahuriye muri EAC byatangiye uyu mugambi ku ikubitiro.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Mata 2022 I Kinshasa hatangijwe ubukangurambaga bwo gukingira abaturage ba Congo icyorezo cya Covid 19 bakava kuri 1% bagasatira ibindi bihugu bituranyi bahuriye muri EAC byatangiye uyu mugambi ku ikubitiro.

Ubu bukangurambaga buherejwe no gutanga inkingo za Covid, buzamara umwaka , kuko buzageza tariki ya 20 mata 2023 bukibanda ku baturage b’igihugu bafite imyaka 18 kuzamura badakingiye.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe inking muri iki gihugu yatangaje ko ikigamijwe ari ugukingira abanye Congo benshi kungirango bizere neza ko batazazazwa n’inkubiri ya 5 y’ubwihinduranye bwa covid 19 Kinshasa ihanganye nayo kuri ubu.

Radio Okapi yanditse ko kugeza ubu Repubulica ya Congo itaragira ubwandu bukabije bwa Covid yihinduranyije.ariko ariko ikigo gishinzwe inkingo kemeje ko uburyo bwizewe bwo kwirinda ari ukwikingiza ku bwinshi.

Dr Eddy Makengo ukuriye ikigo gishinzwe inking muri DRC yatangaje ko bagomba gutangira kwikingiza byihuse Covid ikomeje kwihinduranya no kuzengereza isi, yewe ko Uburayi bwo bwatangiye guhangana n’iki cyorenzo kuyindi ncuro.
Yagize ati” Uburayi bwatangiye guhura n’ibibazo bya Covid yihinduranije.birakwiye ko natwe nka DRC dutangira kwikingira duhabwa inkingo ku bwinshi ,tukarenga cyane 1% turiho ubu .nibyo byaturinda nka Congo yose ndetse n’umugi wacu wa Kinshasa”

Dr Eddy yongereyeho ko ikigo ayoboye PEV gitanga inking kiteguye gushyira amakipe y’abaganga ku bigo nderabuzima byose bazafasha abaturage kwikingiza ku buryo buhoraho, bityo ko bagomba kugana ibyo bigo kubwinshi bakikingiza Covid 19.

Ni ubwambere DRC ifashe icyemezo cyo gukingira abaturage bayo muri rusange ndetse ikiyemeza gukora ubukangurambaga bugamije ubufatanye mu kurandura icyorezo Covid kuva cyatangira.

Hari bamwe batangiye kubihuza no kuba ubutegetsi bwabo bwahinduye imyumvire bukaba butangiye kugendera mu murongo w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba iki gihugu giherutse kwinjiramo.

Inama ya 21 y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC yabaye ku itariki ya 27 Gashyantare 2021 nibwo yakiriye ubusabe bwa DRC maze ibushyikiriza inteko y’Abaminisitiri ngo ikore igenzura ishingiye ku bisabwa ngo umunyamuryango mushya yinjire muri EAC birangira babyemeje DRC yiyongeraho ubwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa