RDC yavuze ku ifoto yagaragaje umugore wa Tshisekedi yambaye umupira wanditseho M23
Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022

Nyuma y’uko hakwirakwijwe ifoto igaragaza Umufasha wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakéru Tshisekedi yambaye umupira [T-Shirt] yanditseho M23 imbere, Guverinoma ya Gongo Kinshasa yamaganye iyi foto ivuga ko ari mpimbano.
Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, aho bamwe mu bashyigikiye umutwe wa M23, bavugaga ko ntawudakwiye kubashyikira kuko n’umugore wa Tshisekedi yashishoje akaba awushyigikiye.
Ni ifoto bigaragara ko Madamu Denise Nyakéru (...)
Nyuma y’uko hakwirakwijwe ifoto igaragaza Umufasha wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakéru Tshisekedi yambaye umupira [T-Shirt] yanditseho M23 imbere, Guverinoma ya Gongo Kinshasa yamaganye iyi foto ivuga ko ari mpimbano.
Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, aho bamwe mu bashyigikiye umutwe wa M23, bavugaga ko ntawudakwiye kubashyikira kuko n’umugore wa Tshisekedi yashishoje akaba awushyigikiye.
Ni ifoto bigaragara ko Madamu Denise Nyakéru Tshisekedi aba yambaye umupira wa gisirikare wanditseho amagambo ‘M23’, yazamuye igipfunsi bigaragara ko ashyigikiye uyu mutwe.
Gusa byaje kumenyekana ko iyi foto atari iya nyayo kuko iy’umwimerere, igaragza Denise Nyakéru Tshisekedi yambaye umupira wanditseho FARDC.
Guverinoma ya Congo ibinyujije muri Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru, mu butumwa busubiza umwe mu bari bashyize iyi foto kuri Twitter, yavuze ko ari incurano, isaba abantu kudakomeza kuyikwirakwiza.
Ifoto yacuzwe
Ibitekerezo
Uretse ko ntanicyo bitwaye kuko afite uburenganzira bwo gukunda abo ashaka 😳