skol
fortebet

Resitora Frankie & Benny’s yadukanye agashya mu kugaburira abakiriya bayo

Yanditswe: Friday 30, Nov 2018

Sponsored Ad

Muri iki gihe biragoye ko umuntu ufite telefone yo irimo whatsApp ayirambika hasi kabone ni iyo yaba ari kurya, Resitora Frankie & Benny’s ifite amashami menshi mu Bwongereza yadukanye agashya kagamije guca ku bantu umuco wo kudafasha telefone zabo hafi.

Sponsored Ad

Muri iyi resitora umubyeyi wemeye abakora muri restora bakamufasha telefone igihe agiye kurya umwana we agaburirwa ku buntu.

Iyi resitora itangaza ko iyo mibare igaragaza ko 10% by’abana bagerageza guhisha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone zigendanwa by’ababyeyi babo kugira ngo babiteho babaganiriza.

Kandi ngo abari ku kigero gikubye hafi kabiri icy’abo bana, bavuze ko bisa nkaho ababyeyi babo bishimira gukoresha telefone zigendanwa zabo aho kubaganiriza.
Ababyeyi barenga kimwe cya kane bemeye ko koko baba bahugiye kuri telefone zabo zigendanwa mu gihe cyo gufata amafunguro, mu gihe ababyeyi bari ku kigero cya 23% bemeye ko bari bahugiye kuri telefone zigendanwa zabo mu gihe abana babo babaga bababwira inkuru zuko umunsi wabagendecyeye.

Iri kusanyabikerezo, ryakozwe ku busabe bw’iyi resitora, ryabajije ababyeyi 1500 n’abana.
Mu gihe iyi resitora yise icyo kudabagiza abakiliya cyiswe "agace katarimo telefone" cyatangiye ku itariki ya 29 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe kugera ku ya 7 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri, resitora Frankie & Benny’s izajya iha abagize umuryango agasanduku ko kuba bashyizemo telefone zabo.
Ubuyobozi bw’iyi resitora bwashimangiye ko ntawuzahatirwa kubikora, ariko ko abakozi bayo "bazashishikarizwa cyane" gukangurira abayigana kubikurikiza.

Iyi resitora Frankie & Benny’s ifite amashami 250, yanatangaje ko iri gerageza nirigenda neza, izatekereza ku kuba yahamishaho iyo gahunda mu buryo buhoraho.

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bishimiye iyo gahunda y’igerageza y’iyi resitora, mu gihe abandi bagaragaje impungenge zabo.
Uwitwa Alexis Martin yagize ati: "Ntawandangira aho iyi resitora y’agatangaza iherereye n’uburyo nahagera?"
Naho Sue Lamming we yagize ati:"Mbega igitekerezo cyiza, ariko se imiryango izamenya icyo iganira?"

Ariko Steve Dresser, umusesenguzi mu bucuruzi nk’ubu bwa resitora, yibajije niba yaba atari amayeri yo kuba iyi resitora yaba icececyesheje ho gato abinubira serivisi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi w’iyi resitora yasubije agira ati: "Twatekereje ku buryo butandukanye dushobora kuba twashishikariza abantu kuganira kurushaho igihe bari ku meza bafungura. Nuko dusanga guha imiryango amahirwe yo kuba baretse gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga [nka telefone zigendanwa] mu gihe cy’amasaha nk’abiri gusa, ari uburyo bwiza cyane bwo kubahuza bakaryoherwa no kuba hamwe nk’umuryango".

Ibitekerezo

  • Aka kantu n,akubwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa