skol
fortebet

Senegal: Umusore arashinjwa kwiyoberanya ngo akorere ikizami umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 04, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri wa kaminuza muri Sénégal ari mu bibazo bikomeye kuko ashinjwa ko yiyoberanyije akigira nk’umugore kugira ngo akorere umukobwa bakundana ikizamini cy’Icyongereza gisoza amasomo.
Amashusho agaragaza Khadim Mboup yambaye imyenda nk’iy’abagore ateze n’igitambaro cy’umutuku mu mutwe, yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga anagarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Sénégal.
Uyu munyeshuri w’imyaka 22 watawe muri yombi mu mpera y’icyumweru gishize, yavuze ko yabikoze gusa "kubera urukundo" kuko (...)

Sponsored Ad

Umunyeshuri wa kaminuza muri Sénégal ari mu bibazo bikomeye kuko ashinjwa ko yiyoberanyije akigira nk’umugore kugira ngo akorere umukobwa bakundana ikizamini cy’Icyongereza gisoza amasomo.

Amashusho agaragaza Khadim Mboup yambaye imyenda nk’iy’abagore ateze n’igitambaro cy’umutuku mu mutwe, yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga anagarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Sénégal.

Uyu munyeshuri w’imyaka 22 watawe muri yombi mu mpera y’icyumweru gishize, yavuze ko yabikoze gusa "kubera urukundo" kuko umukunzi we yagorwaga n’Icyongereza, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Ku wa mbere yagejejwe mu rukiko aregwa kwiba umwirondoro w’undi muntu ndetse no gukora uburiganya mu kizamini, hamwe n’uwo mukobwa bakundana warezwe ubufatanyacyaha.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa