Tanzania: Minisitiri Augustine Philip Mahiga yapfuye urupfu rutunguranye
Yanditswe: Friday 01, May 2020
Augustine Philip Mahiga wari minisitiri w’amategeko n’itegeko nshinga wa Tanzania yapfuye bitunguranye uyu munsi kuwa gatanu azize uburwayi nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida wa Tanzania.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida Pombe Magufuli rivuga ko Bwana Mahiga yarwaye mu buryo butunguranye ari iwe mu mujyi wa Dodoma agahita ajyanwa kwa muganga ariko akagezwayo yapfuye.
Philip Mahiga w’imyaka 74 yari umurwanashyaka wa CCM riri ku butegetsi, akaba hagati ya 2015 na 2019 yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania.
Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize nibwo yasimbuwe kuri iyo minisiteri na John Palamagamba Kabudi.
Mu kwezi kwa kabiri 2015, ubwo hari hashize amezi abiri Bwana Mahiga agizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagize uruzinduko mu Rwanda.
Wari umuhate wo kuzahura umubano mubi wari hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Tanzania nyuma ya Perezida Jakaya Kikwete wari ushoje manda ye mukwa 12/ 2015.
Augustine Mahiga yabaye intumwa ya Tanzania mu muryango w’abibumbye (UN) kuva mu 2003 kugeza mu 2010, yabaye kandi intumwa yihariye n’umuyobozi w’ibiro bya UN muri Somalia (2010 - 2013).
Mu itangazo rimenyesha urupfu rwe, Perezida Magufuli yagize ati: "Ku myaka ye n’ubunararibonye bwe mu mirimo yo mu gihugu no mu mahanga, yicishaga bugufi kandi akumvira mu nshingano zose namuhaye".
BBC
Ibitekerezo
Niyigendere tuzamukurikira.Ashobora kuba yazize Hypertension.Niyo yica vuba itunguranye.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.