Turkiya: Umukobwa yavanwe munsi y’igorofa yari imaze iminsi 10 isenywe n’umutingito
Yanditswe: Friday 17, Feb 2023

Umukobwa w’imyaka 17 yatabawe nyuma y’amasaha 248 ari munsi y’ibisigazwa by’igorofa yashenywe n’umutingito mu cyumweru gishize.
Aleyna Olmez yakuwe munsi y’inzu yasenyutse mu mujyi wa Kahramanmaraş wo mu majyepfo ya Turkiya.
Mu marira, nyirarume yabwiye abatabazi ati: “Ntituzigera tubibagirwa”, mu gihe yabahoberaga umwe ku wundi.
Aleyna yarokotse ibikomere n’imbeho ikabije mu minsi 10. Gusa kubona abandi baba bagitera akuka nka we birasa n’ibirimo kurangira.
Abantu barenga 41,000 barapfuye mu (...)

Abantu barenga 41,000 barapfuye mu mitingito ibiri yibasiye Turkiya na Syria yo kuwa mbere w’icyumweru gishize.
Ibi bihugu byombi ntibirabasha gutangaza imibare y’abantu bakibura.
Byatangaje benshi uburyo Aleyna yavanywe mu bisigazwa by’inzu ubundi yasenyutse kugera hasi, nk’uko ikinyamakuru TRT Haber cya Turkiya kibivuga.
Ali Akdogan usanzwe ari umucukuzi mu birombe ubu urimo gukora ibikorwa by’ubutabazi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Wabonaga asa n’ufite amagara mazima. Yahumbyaga amaso ye neza.
“Ubu tumaze icyumweru dukorera kuri iyi nyubako…Turishima cyane iyo tubonye ikintu kigihumeka – niyo yaba ari injangwe.”
Gusa ibi byishimo hano ntibyatinze. Nyuma yo kubona Aleyna agihumeka, abashinzwe umutekano bahise basaba abantu kuva aho, kuko abatabazi bahise babona imirambo nayo yavanywemo.
Muri uwo mujyi, hari abagore batatu n’abana babiri bavanywe munsi y’inzu zasenyutse kuwa gatatu bagihumeka.
Hagati aho, Umuryango w’Abibumbye(UN) kuwa kane watangije “ubusabe bushya” bugamije gukusanya miliyari imwe y’amadorari yo gutabara abasizwe iheruheru muri Turkiya.
Iyo mari izafasha abantu miliyoni 5,2 bazahajwe n’uyu mutingito mu mezi atatu ari imbere, nk’uko itangazo ry’umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres ribivuga.
No muri Syria, UN ivuga ko amakamyo arenga 100 atwaye inkunga yinjiye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, kuva leta yaho yakwemerera UN kwambuka indi mipaka ibiri.
Izo nkunga zirimo amahema, ibiringiti, ibikoresho bishyushya, ibiribwa, imiti, ibikoresho bipima kolera, nk’uko ONU ibivuga.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *