Ubudage: Insengero zo mu budage zemerewe kongera gufungura ariko zihabwa amabwiriza akomeye cyane
Yanditswe: Sunday 03, May 2020
Kiliziya zo mu Budage ubu zishobora kongera gufungura imiryango abakristu bakazigana, ariko amasengesho agakorwa mu buryo butandukanye cyane na mbere yuko coronavirus yaduka.
Nyuma y’ibyumweru byari bishize biganirwaho hamwe n’abategetsi b’Ubudage, abakuru b’amadini bashyizeho amategeko akaze yo kurinda ko habaho ubwandu bushya bwa coronavirus.
Kiliziya zizagabanya umubare w’abajya gusenga kandi abari mu kiliziya bagomba gusiga intera nibura ya metero ebyiri hagati yabo.
Kuririmba - abategetsi bavuga ko bishobora gukwirakwiza iyi virusi - byaciwe ndetse abapadiri basabwe kwambara udupfukamunwa (masques) mu gihe cyo guhaza, nkuko BBC ibitangaza.
Abakuru b’insengero z’Abayahudi ndetse n’abakuru b’abayisilamu na bo bari gushyiraho ingamba zihariye z’isuku yo mu nsengero no mu misigiti.
Mu kwezi kwa gatatu, abakuru b’amadini bashyigikiye icyemezo cya leta cya gahunda ya ’guma mu rugo’ - ariko nyuma bakomeje kubaza bati, niba amaduka ashobora kwemererwa kongera gukora, kuki insengero zo zitakwemererwa?
Bakiriye neza icyemezo cya leta kibaha uruhushya rwo kongera gufungura insengero.
Umwe mu bakuru b’urusengero rw’Abayahudi yavuze ko muri iki gihe by’umwihariko, abantu bacyeneye ubufasha no guhozwa n’imyemerere yabo y’idini.
Ikigo gishinzwe inkingo mu Budage giherutse gutangaza ko kigiye gutangira kugerageza urukingo rwitezweho gukingira abantu icyorezo cya coronavirus.
Kuwa 22 Mata 2020, icyo kigo cyatangaje ko ku ikubitiro urwo rukingo ruzahabwa abantu 200 batarwaye, bari hagati y’imyaka 18 na 55. Ku nshuro ya kabiri urwo rukingo ruzahabwa abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.
Ikigo gishinzwe iby’inkingo mu Budage cyatangaje ko cyemeje urwo rukingo nyuma y’igenzura rihagije, hakamenyakana ibyiza n’ingaruka zarwo.
Urwo rukingo rugiye kugeragezwa rwakozwe na sosiyete ikora imiti izwi nka Biontech ikorera mu mujyi wa Mainz nkuko DW yabitangaje.
Iyo sosiyete yatangaje ko ari iya kane ku isi ihawe uburenganzira bwo kugerageza urukingo rwa coronavirus.
Urukingo Biontech igiye kugerageza rwita BNT192 , yarukoze ifatanyije na sosiyete ikomeye mu gukora imiti ya Pfizer. Iyo soiyete irateganya gukorera irindi igerageza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nimara kubyemererwa.
Kugeza ubu inzobere n’abashakashatsi mpuzamahanga bari gusiganwa n’igihe bashaka umuti cyangwa urukingo rwa coronavirus, imaze guhitana abasaga ibihumbi 178 mu basaga miliyoni 2.58 bayanduye.
Source: BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *