skol
fortebet

Ubuhinde: Leta ya Kerala yibasiwe n’inkangu yahitanye abantu benshi

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde muri leta ya Karala mu misozi y’akarere ka Wayanad, abantu 151 bamaze guhitanwa n’umwuzure, abandi 187 baburirwa irengero mu gihe abantu 1000 aribo bamaze gutabarwa.

Sponsored Ad

Ni ku munsi wa kabiri aho abashinzwe ubutabazi babarirwa mu magana bashakishaga mu byondo n’imyanda nyuma y’inkangu yibasiye akarere k’imisozi muri leta ya Kerala mu majyepfo y’Ubuhinde.

Ku wa gatatu, abayobozi bavuze ko abantu bagera ku 1.000 barokowe naho 187 bakaba baburiwe irengero nyuma y’inkangu iterwa n’imvura idahwema kugwa mu misozi y’akarere ka Wayanad.

Imvura nyinshi muri kamwe mu turere dukurura ba mukerarugendo mu Buhinde yaguye ku misozi, yohereza ibyondo, amazi n’amabuye byatembye binyuze mu cyayi. Iki kikaba kiza kibaye gikomeye kuva muri 2018 ubwo habaga imyuzure yahitanye benshi.

Igisirikare cy’Ubuhinde cyavuze ko cyatabaye abantu 1.000 kandi cyatangiye inzira yo kubaka ikindi kiraro nyuma y’ikiraro kinini gihuza akarere ka Mundakkai kibasiwe cyane n’umujyi wa Chooralmala uhegereye.


Inkangu yahitanye abantu 151

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa