skol

Ubwoba ni bwinshi ku buzima bw’abagabo 5 baburiye mu bwato bw’ubushakashatsi

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2023

featured-image

Ibyitezwe kuri ba bagabo batanu bari mu bwato bujya hasi mu nyanja biteye ubwoba – uko amasaha yicuma niko umwuka bafite wo guhumeka ushira, abarimo kubashakisha nabo ntibaruhuka.

Kugeza ubu nta nkuru yabo izwi kuko batakaje itumanaho. Biracyekwa ko ubu basigaranye umwuka wa oxygen umara igihe kiri munsi y’amasaha 10, ibishyira igitutu ku barimo kubashakisha ngo bababone bitaraba bibi.

Dr Ken Ledez inzobere mu buvuzi yo muri Memorial University i St John’s mu ntara ya Newfoundland ya Canada, yavuze ko kubura umwuka atari cyo kibazo cyonyine kibugarije.

Ahubwo ubu bwato bushobora kuba bwarabuze n’amashanyarazi, kandi agira uruhare mu kugenzura imyuka ya oxygen na carbon dioxide/ gaz carbonique imbere muri ubu bwato.

Uko oxygen igabanuka, umwuka wa gaz carbonique abari muri ubu bwato basohora uriyongera, ibi biba bishobora guteza ibyago bikomeye.

Dr Ken ati: “Uko ibipimo bya gaz carbonique bizamuka, bihinduka nk’umwuka usinziriza, abantu bagasinzira.”

Uyu mwuka iyo ubaye mwinshi mu maraso y’umuntu, agirwa uburwayi bwitwa hypercapnia, kandi ashobora gupfa iyo atavuwe.

Captain Ryan Ramsey wahoze mu gisirikare kirwanirwa mu mazi, avuga ko yarebye kuri internet amashusho y’imbere muri buriya bwato akabona nta ‘system’ irimo yitwa ‘scrubbers’ yo kuvanamo umwuka wa carbon dioxide.

Ati: “Kuri njye nicyo kibazo gikomeye kurusha ibindi byose”.

Ubwo kandi niko abari muri ubwo bwato bari mu kaga ko kugira hypothermia, aho umubiri ukonja bikabije.

Kubwa Capt Ramsey, niba buriya bwato buri ku ndiba y’inyanja, igipimo cy’ubukonje kiri kuri 0°C. Niba kandi butagifite amashanyarazi, nta ngufu zitanga ubushyuhe bwaba bugitanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa