skol
fortebet

Uganda: Depite wihagaritse imbere ya Minisiteri y’imari yahanwe

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rw’Umujyi wa Kampala rwahanishije Depite Abraham Abiriga gutanga ihazabu y’amashiringi ya Uganda agera ku bihumbi 40, ni ukuvuga asaga ibihumbi icyenda y’u Rwanda nyuma yo kunyara ku karubanda.
Uyu mugabo yahamwe n’icyaha cyo kwangiza ibidukikije no kwica itegeko rigenga umujyi wa Kampala.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017 nibwo Depite Abraham yitabye urukiko Rukuru rw’Umujyi wa Kampara. Yiyemerera ko yanyaye imbere ya Minisiteri y’Imari akisobanura avuga ko (...)

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rw’Umujyi wa Kampala rwahanishije Depite Abraham Abiriga gutanga ihazabu y’amashiringi ya Uganda agera ku bihumbi 40, ni ukuvuga asaga ibihumbi icyenda y’u Rwanda nyuma yo kunyara ku karubanda.

Uyu mugabo yahamwe n’icyaha cyo kwangiza ibidukikije no kwica itegeko rigenga umujyi wa Kampala.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017 nibwo Depite Abraham yitabye urukiko Rukuru rw’Umujyi wa Kampara. Yiyemerera ko yanyaye imbere ya Minisiteri y’Imari akisobanura avuga ko yananiwe kwihangana kandi ko atari gukomeza imbere ngo ajye kunyura ahandi kuko yari akubwe.

Uyu mugabo ubwo yanyaraga yafotowe n’umuntu utaramenyekana wahise usakaza iyo foto ku mbuga nkoranyambaga.

Abajijwe n’urukiko niba koko iyo foto ari iye yarabyemeye ndetse avuga ko yanyaye ku ruzitiro rw’ibiro bya Minisiteri y’Imari iherereye hafi y’icyicaro cy’inteko ishinga amategeko.

Uyu mudepite ubarizwa mu ishyaka NRM rya Museveni yategetswe n’urukiko kwishyura ihazabu y’ibihumbi 40 by’amashiringi ya Uganda.

Mu itegeko rigenga umujyi wa Kampala rivuga ko iyo umuntu atabonye ayo mafaranga asabwa afungwa ibyumweru bibiri muri gereza.

Usama Ssebufu, Umunyamategeko wunganiraga uyu mudepite yahise yishyura iyi hazabu ako kanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa