skol
fortebet

Uganda: Muri Gereza haravugwa ubutinganyi na SIDA bikabije

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Uganda haherutse kuvugwa mu bitangazamakuru, ko abagororwa benshi bakomeje gukwirakwiza virusi itera SIDA mu igihe bari muri gereza, ahanini biturutse ku butinganyi bukomeje kuhavugwa .

Sponsored Ad

Raporo y’ibitangazamakuru yagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu bagororwa bwatewe ahanini no kuryamana kw’abahuje igitsina icyakora, Baine yashimangiye ko abagororwa bamwe bandura virusi itera sida kubera ubujiji ku buryo butandukanye bwo kwandura.

Kugeza ubu, UPS icunga abagororwa 76.493 mu gihugu hose, ikagenzurwa n’abakozi 14.461 boherejwe kuri gereza 269. Ubucucike buri muri ibyo bigo bwakunze kuvugwa nk’impamvu igira uruhare mu mibonano mpuzabitsina bahuje igitsina mu bagororwa.

Komiseri Mukuru (SCP) Frank Baine, Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza muri Uganda(UPS), yasobanuye ko benshi mu bagororwa basanze banduye virusi itera SIDA bari baranduye mbere yo gufungwa, batazi uko bahagaze icyo gihe.

Baine yongeyeho ko umubare munini w’abagororwa bari muri gereza bakatiwe cyangwa bakurikiranwa ku manza zijyanye no gufata ku ngufu no kubanduza. Ati”iyo umuntu yishora mu bikorwa byo gufata ku ngufu , akenshi birengagiza gukoresha uburinzi nk’udukingirizo. Benshi bamenya gusa ko banduye virusi itera SIDA bamaze gufungwa."

Icyakora, Baine yemeye ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu mfungwa buri hejuru ugereranyije n’igihugu,mu gihe ubwandu bwa virusi itera SIDA bugera kuri 6.5%, muri gereza bugera kuri 13% ku bagore na 11% ku bagabo.

Ati: "Niba ubwandu bwa virusi itera SIDA bwaratewe gusa no kuryamana kw’abahuje igitsina, nk’uko bivugwa mu bitangazamakuru, ni ukubera iki ari kinini mu bagore? Imibare yavuzwe yari ishingiye ku kwisuzuma ubwacu twagenzuye ku bagororwa mu gihe cyo kwinjira cyangwa kwisuzumisha kwa muganga".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa