skol
fortebet

Uganda: Umurwayi wanyuma wa Covid yasezerewe

Yanditswe: Tuesday 19, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ministeri y’ubuzima muri Uganda yatangaje ko nta murwayi wa Covid-19 ukirwariye kwa muganga,ko n’uwari usigaye ubu yamaze gusezererwa.

Sponsored Ad

Ministeri y’ubuzima muri Uganda yatangaje ko nta murwayi wa Covid-19 ukirwariye kwa muganga,ko n’uwari usigaye ubu yamaze gusezererwa.

Iyi ministeri ivuga ko nubwo ntawe ukirwaye iki cyorezo cya Covid kucyandura biracyashoboka , bityo abaturage barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza agamije kugikumira nk’uko umuvugizi w’iyi minisiteri Emmanuel Ainebyoona yabibwiye Daily Monitor.

Yagize ati“nta mu rwayi tugifite kugeza ubu.ariko turacyafite abantu bagaragaza ko banduye nubwo ari bake cyane.dukeneye gukomeza kuba maso, tunibuka ko bimwe mu bihugu bikitabaza guma murugo kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19”.

Imibare iherutse gusohorwa n’iyi minisiteri yagaragaje ko hagati y’itariki 12,14 handuye abantu 27gusa. Byatumye ijanisha riba 0.3 %, bivuze ko iki cyorezo nta bwoba kikiduteye. Ni mugihe kandi inzobere zagaragaje ko iyo icyorezo kiri kuri 5% tuba twashoboye ku kirwanya.

Dr Charles Olaro, uyobora serivisi z’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ,mu cyumweru gishize yavuze ko bari basigaranye abarwayi 2 gusa ba Covid kandi nabo batarembye , mu bitaro byigenga .
Ibi byari bisobanuye ko bagabanutse cyane kuko mbere babarirwaga muri 435 bose barwaye iki cyorezo cya Covid kandi bari mu mavuriro atandukanye.icyakora ngo byose byatewe n’umubare w’abamaze kwikingiza wazamutse.

Yongeyeho ko kwikingiza kubwinshi byafashije cyane abanya Uganda byatumye bibarinda kuburyo bugaragara icyorezo cya Covid kabone n’ubwo bamwe usanga bibagiwe kwambara udupfuka munwa.

Uganda yashoye akayabo ka miriyoni 44 mu kugura inkingo miriyoni 19.8 leta yasabwaga ngo yizere neza ko ikingiye abaturage bayo ku kigero cyibarinda kuzahazwa na Covid 19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa