Uganda yatangiye iperereza ku ndwara itazwi imaze kwica abantu 12
Yanditswe: Thursday 23, Nov 2023

Abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi rwa Uganda barimo gukora iperereza ku ndwara y’ikiza itaramenyekana imaze kwica abantu nibura 12 mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu karere ka Kyotera rwagati muri icyo gihugu.
Abayirwaye bagaragaje ibiheri ku mubiri byakomeje bibyimba, mbere yuko bapfa hashize iminsi gusa bayirwaye. Bamwe babyimbye ingingo z’umubiri.
Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yavuze ko yafashe ibizamini by’uruhu ruzima rw’umwe mu barwayi wapfiriye ku bitaro bikuru byo muri ako karere mu cyumweru gishize.
Ibyavuye muri ibyo bizamini ntirabitangariza abaturage.
Abakuriye urwego rw’ubuvuzi muri ako karere bavuga ko bamwe mu barwayi bari bagiye kwivuza ku bavuzi gakondo, aho kujya mu bigo nderabuzima bya leta.
Bavuze ko byagoranye kubuza bamwe mu barwayi kujya kwivuza muri abo bavuzi gakondo kuko iyo ndwara itazwi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *