skol
fortebet

Ukraine: Umuhinde yanze guhunga kubera ko atasiga inyamaswa z’inkazi yoroye

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuganga w’umuhinde ukorera muri Ukraine amaze icyumweru aba mu bwihisho mu cyumba cyo hasi hamwe n’amatungo ye y’inkazi - panther na jaguar.
Girikumar Patil, waguze izi nyamaswa muri zoo y’i Kyiv mu mezi 20 ashize, avuga ko atazava iwe azisize.
Uyu mugabo ubusanzwe wibana, amaze imyaka itandatu aba mu mujyi muto wa Severodonetsk uri mu gace ka Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine.
Nyuma y’uko intambara itangiye, Giri yavaga muri icyo cyumba cyo hasi agiye kugura ibiryo gusa - birimo iby’iyi (...)

Sponsored Ad

Umuganga w’umuhinde ukorera muri Ukraine amaze icyumweru aba mu bwihisho mu cyumba cyo hasi hamwe n’amatungo ye y’inkazi - panther na jaguar.

Girikumar Patil, waguze izi nyamaswa muri zoo y’i Kyiv mu mezi 20 ashize, avuga ko atazava iwe azisize.

Uyu mugabo ubusanzwe wibana, amaze imyaka itandatu aba mu mujyi muto wa Severodonetsk uri mu gace ka Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine.

Nyuma y’uko intambara itangiye, Giri yavaga muri icyo cyumba cyo hasi agiye kugura ibiryo gusa - birimo iby’iyi jaguar y’amezi 20 y’ingabo hamwe na panther y’ingore ifite amezi atandatu.

Avuga ko iyo jaguar ari ikibyarirane cy’ingwe (leopard) y’ingabo na jaguar y’ingore.

Kugeza ubu, Gigi avuga ko amaze kugura 23kg z’inyama z’intama, n’inkoko ku baturanyi be ku giciro gikubye kane icyo yari asanzwe aziguraho.

Gigi Patil w’imyaka 40 ati: "Izi nyamaswa zanjye ubu turararana mu cyumba cyo hasi. Hakomeje kuvuga ibisasu byinshi hafi yacu. Zifite ubwoba. Ubu zirya bicye. Sinshobora kuzisiga."

Yongeraho ati: "Iyi ni intambara ya kabiri mbayemo, ariko iyi iteye ubwoba kurushaho."

Gigi avuga ko yabanje kuba i Luhansk, aho inyeshyamba zishyigikiwe n’abarusiya zarwana n’ingabo za Ukraine kuva mu 2014 nubwo bari barumvikanye agahenge. Avuga ko muri iyo mirwano restaurant yari yarafunguye muri ako gace yashenywe.

Yahise yimukira i Severodonetsk mu ntera ya 100km uvuye aho, agura inzu, atangira kuvura, anagura izi nyamaswa zikiri ibibwana.

Ati: "Naheze mu gace karimo intambara. Ubu noneho mfite ubwoba bwinshi. Ababyeyi banjye bakomeje kumpamagara ngo ntahe, ariko sinasiga izi nyamaswa."

Uyu mugabo ukomoka mu majyepfo y’Ubuhinde, avuga ko izi nyamaswa yaziguze $35,000 mu mezi 20 ashize muri zoo yo mu murwa mukuru Kyiv.

Avuga ko iyo zoo yemera ko abantu ku giti cyabo bagura inyamaswa mu gihe bafite ahantu hisanzuye ho kuzororera - Gigi yerekana icyangombwa cy’aho izo nyamaswa zabwaguriwe yahawe n’iyo zoo.

Yageze muri Ukraine mu 2007 aje kwiga ubuvuzi. Kuva mu 2014 yatangiye kuhakora nk’umuganga, ubu yakoraga mu bitaro bya Severodonetsk byafunze ubwo intambara yari itangiye. Avuga ko anavura nka muganga wihariye.

I Severodonetsk, Gigi aba mu nzu igeretse kabiri y’ibyumba bitandatu ifite n’uruzitiro rw’izi nyamaswa.

Avuga ko menshi mu mafaranga ahembwa ayakoresha kuri izi nyamaswa - afite n’imbwa eshatu - agerageza no gushaka amafaranga kuri YouTube channels ze aho ashyira amashusho ya ziriya nyamaswa z’inkazi ku bantu 85,000 bazikurikirana.

Uyu mugabo avuga ko ari umuntu ukunda inyamaswa kuva ari umwana aho iwabo yakunze gutunga imbwa, injangwe n’inyoni.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa