skol
fortebet

Umugabo w’intwari yemeye gushya arokora abantu 8 bari bagiye guhira muri bisi

Yanditswe: Sunday 26, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Sirizani Butau wo muri Zimbabwe utwara ikamyoneti y’amavuta, yaraye arokoye abantu muri Bus yarimo ishya nyuma yo gukora impanuka birangira arokoye abantu umunani.

Sponsored Ad

Uyu mushoferi w’ikamyo yakoze ku mutima w’abantu benshi kubera ukuntu yashyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo akize abagenzi bari muriiyi bisi yakaga maze abasha gukiza 8.

Bwana Butau yakoze igikorwa cy’ubutwari cyatumye isi yose imushimira kuko aba bantu 8 bari muri bisi ya Beta yakaga umuriro.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru nibwo abagenzi bo mu gihugu cya Zimbabwe bahiriye muri Bisi ubwo yagonganaga n’ikamyo yari itwaye peteroli mu ntara ya Manicaland.

Bisi ya Beta Private Limited itwara abagenzi bivugwa ko yagonganye n’iyi kamyo yari yikoreye lisansi, irashya abantu bari bayirimo bamwe barashya nubwo umubare w’abapfuye utaramenyekana.

Byarashobokaga ko bose bashya ariko Bwana Sirizani Butau yashyize ubuzima bwe mu kaga akurura abagenzi 8 abajyana ahari umutekano.

Amafoto ya Sirizani Butau azenguruka ku mbuga nkoranyambaga yazamuye amarangamutima ya benshi mu gitondo cya Noheri ubwo abantu bamenyaga ayo makuba.

Igihugu cya Zimbabwe n’isi yose nta kindi yakoze uretse gushima ibikorwa bya Butau.

Abanya Zimbabwe benshi bahishuye ko bashaka kumenya aho Butau aherereye, bakamufasha mu byo akeneye yaba ubuvuzi bwe bwite nyuma y’amashusho azenguruka yerekana ko nawe yahiye

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abanya Zimbabwe:

Umwe yagize ati: “Yafashije kurokora ubuzima bw’abantu 8 kandi agomba kubona ubufasha bwo kwishyura fagitire.”

Undi ati: "Butau yakoze ibyo benshi batari gukora."

Undi yagize ati "Guverinoma ikeneye kumuvura ku buntu, ariko guverinoma yacu ntabwo yita ku ntwari nyazo."


Ibitekerezo

  • Uyu mugabo Ni intwari peee

    Uyu mugabo Ni intwari peee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa