skol
fortebet

Umugore wa mbere ku isi yakize SIDA nyuma yo kumuvura mu buryo bwihariye

Yanditswe: Thursday 17, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa gatatu ku isi ukize virus itera Sida (VIH),aba n’umugore wa mbere ukize iyi ndwara,hakoreshejwe uburyo bwo kumutera uturemangingo.
Uyu mugore wari umaze igihe avurwa indwara ya kanseri yo mu maraso (leucémie/leukaemia), yatewe uturemangingo(stem cells/cellules souches) tw’umuntu asanzwe afite ubudahangarwa karemano bwo kutandura virusi itera SIDA.
Nyuma yo gusimbuza bimwe mu bigize amaraso ye, nka bumwe mu buryo bwakoreshwaga mu (...)

Sponsored Ad

Umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa gatatu ku isi ukize virus itera Sida (VIH),aba n’umugore wa mbere ukize iyi ndwara,hakoreshejwe uburyo bwo kumutera uturemangingo.

Uyu mugore wari umaze igihe avurwa indwara ya kanseri yo mu maraso (leucémie/leukaemia), yatewe uturemangingo(stem cells/cellules souches) tw’umuntu asanzwe afite ubudahangarwa karemano bwo kutandura virusi itera SIDA.

Nyuma yo gusimbuza bimwe mu bigize amaraso ye, nka bumwe mu buryo bwakoreshwaga mu kumuvura kanseri yari arwaye,uyu mugore yaje gukira na VIH/SIDA.

Byemejwe ko amaze amezi 14 nta virus itera Sida igaragara mu maraso ye.

Abaganga bavuze ko ubu buryo bwakoreshejwe mu kuvura uyu mugore butizewe ku buryo bwakoreshwa ku bantu bose,ndetse ngo bamwe mu barwaye SIDA bishobora kubagiraho ingaruka.

Ibyabaye kuri uyu mugore byatangarijwe mu nama y’ubuvuzi yabereye i Denver ku wa kabiri, akaba ari ubwa mbere ubu buhanga bukoreshejwe nk’uburyo bwo kuvura Virusi itera SIDA.

Abahanga bemeza ko abasirikare b’umubiri bongererwa ubudahangarwa, umuntu ntashobore kwandura iyi virusi.

Uyu murwayi yatewe turemangingo (cellules/cells) nk’imwe mu nzira yo kumuvura kanseri kandi kuva icyo gihe ntiyigeze akenera ya miti yo kugabanya ihabwa abarwayeVirusi itera Sida.

Bimwe mu bigize amaraso yahabwaga byari byarasuzumwe neza, ku buryo atashoboraga kwanduzwa virus itera Sida.

Ibinyamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko uwo mugore yasanzwemo HIV mu 2013, nyuma y’imyaka ine abaganga bamubwira ko arwaye ‘myeloid leukaemia’ – kanseri itangirira mu maraso aba imbere mu misokoro.

Bibarwa ko abantu bagera kuri miliyoni 37 ku isi bafite HIV, ndetse umubare munini uri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kugeza ubu hakomeje gushakishwa umuti cyangwa urukingo byafasha abantu gukura VIH mu mubiri bidasabye uburyo bwinshi bwa gihanga, cyangwa kuba umuntu yakomeza gufata imiti igabanya ubukana.

Ubu buryo bwo guhindura bimwe mu bigize amaraso bwatangiye gukoreshwa ubwo mu 2007 uwitwa Timothy Ray Brown yakiraga HIV, nyuma yo guhabwa amaraso y’umuntu wari ufite ubudahangarwa kuri iriya virus.

Ubwo buryo bwongeye kugeragezwa bukiza undi mugabo witwa Adam Castillejo, none hiyongereyeho uyu mugore wo muri Leta ya New York.

Bose uko ari batatu bari barwaye kanseri, ku buryo bari bakeneye gusimburirwa amaraso kugira ngo babashe gukomeza kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa