skol
fortebet

Umuhindekazi w’ imyaka 10 yabyaye

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Inkuru itari nshya mu matwi ya bamwe ni uko hari umukobwa w’ imyaka 10 wo mu gihugu cy’ Ubuhinde wari utwite. Kuri uyu wa 17 Kanama nibwo humvikanye inkuru nziza ko uyu mwana yibarutse umwana w’ umukobwa.
Uyu Muhindekazi ubyaye akiri muto, amazina ye ntabwo yatangajwe. Hashize igihe ikibazo cye kiri mu nkiko asabirwa uburenganzira bwo gukuramo inda.
Iyi nda ngo yayitewe na Nyirarume kuri ubu urimo gukuriranwa n’ inkiko zo mu guhugu cy’ Ubuhinde.
Mu kwezi gushize kwa Nyakanga, urukiko rukuru (...)

Sponsored Ad

Inkuru itari nshya mu matwi ya bamwe ni uko hari umukobwa w’ imyaka 10 wo mu gihugu cy’ Ubuhinde wari utwite. Kuri uyu wa 17 Kanama nibwo humvikanye inkuru nziza ko uyu mwana yibarutse umwana w’ umukobwa.

Uyu Muhindekazi ubyaye akiri muto, amazina ye ntabwo yatangajwe. Hashize igihe ikibazo cye kiri mu nkiko asabirwa uburenganzira bwo gukuramo inda.

Iyi nda ngo yayitewe na Nyirarume kuri ubu urimo gukuriranwa n’ inkiko zo mu guhugu cy’ Ubuhinde.

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga, urukiko rukuru rw’ Ubuhinde rwateye utwatsi ubusabe bw’ abifuzaga ko uyu mukobwa w’ imyaka 10 kuri ubu wamaze guhinduka umubyeyi yakuramo inda.

Uyu mubyeyi w’ imyaka 10 y’ amavuko avuga ko nyirarume yamusambanyije ku gahato inshuro nyinshi mu gihe kingana n’ amezi arindwi mbere y’ uko bimenyekana ko atwite.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 saa 5:52 ku masaha yo mu Rwanda nibwo uyu mubyeyi yibarutse umwana w’ umukobwa ufite ibiro 2 n’ amagarama 500. Guverinoma y’ Ubuhinde yatangaje ko uyu mubyeyi yabyariye mu bitaro by’ ahitwa Chandigarh.

Uyu mubyeyi n’ ikibondo cye bafite ubuzima buzira umuze. Uku niko ubuyobozi bw’ Ubuhinde bwatangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Ibitekerezo

  • Yebaba we birababaje kubona umuvandimwe w’uwo mwana amuhemukira, kubera irari ry’umubiri. Ese uwo mwana bazamuha iyihe sank? Ariko biranashimishije kumva ko uwo mubyeyi yibarutse neza iyo nda itamuhitanye. Ababyeyi named barezi mugerageze mube hafi y’abana banyu kuko hanze aha hari ibirura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa