skol
fortebet

Umunya Kenya yigize igitangaza mu kurira umusozi Everest bimuviramo urupfu

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kirue Joshua Cheruiyot, ufite imyaka 40, yapfiriye hafi y’isonga ry’umusozi muremure kw’isi, Everest. Abashinzwe gutabara batoraguye umurambo we nyuma y’uko bimenyekanye ko uwamwerekaga inzira, Nawang Sherpa,w’imyaka 44, yaburiwe irengero.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyandika ku byerekeye umusozi wa Everest, The Everest Chronicles, cyatangaje ko nta makuru yerekeye abo bantu bari yari azwi kugeza mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Mbere y’aho, abategetsi bari batangaje ko abashinzwe gutabara bari batoraguye imirambo y’abantu babiri.

Nyamara nyuma y’aho byamenyekanye ko ari ibinyoma. Khimlal Gautam, umukuru w’ibiro bishinzwe gukurikirana no korohereza aburira umusozi muremure wa Everest, yavuze ko babonye amakuru avuga ko abashinzwe gutabara batoraguye umurambo w’umuzamutsi w’imisozi miremire w’Umunyakenya, mu gihe irengero ry’uwamwerekaga inzira ritazwi kugeza ubu. Igikorwa cyo kumushaka kiracyakomeje.

Abashinzwe gutabara batoraguye umurambo wa Kirue Joshua Cheruiyot mu ijoro ryo ku wa gatatu, hafi metero 19 munsi y’umusozi wa Everest, uri kuri metero 8849. Inkuru yatangajwe n’ibiro bishinzwe abagenzi mu gihugu cya Nepal.

Ikinyamakuru Himalayan cyo muri Nepal gisubiramo Sherpa avuga ko Kirui yagize “imyifatire idasanzwe” kandi “yanze gusubira inyuma no gufata ‘oxygen’ yo mu icupa”

Itumanaho n’aba bombi ryaje kubura nyuma gato y’uko Sherpa atanze ubwo butumwa, nk’uko abakozi b’ubukerarugendo babivuga.

Mu butumwa aheruka gutangaza kuri Instagram, Kirui yari yavuze ko azurira Everest nta mwuka wa oxygen w’inyongera akoresheje.

“Kubigerageza nta oxygen biteje akaga bityo bisaba imyiteguro idasanzwe, umubiri wanjye uriteguye”, ni ko Kirui yanditse mbere yo kuvuga birambuye uko yiteguye kurira uwo musozi.

Ikinyamakuru Everest Today gitangaza amakuru y’aburira uyu musozi, uyu munsi cyatangaje, gishima, Lenka Poláčková nk’umugore wa mbere wo muri Slovakia kuwa kabiri w’iki cyumweru wageze ku kugera ku gasongero ka Everest adakoresheje ‘oxygen’ y’inyongera.

Nyuma y’amasaha macye iki kinyamakuru cyahise gitangaza urupfu rwa Cheruiyot Kirui wapfuye agerageza nk’ibyo. Everest Today ivuga ko umurambo wa Kirui “wasanzwe muri metero nkeya munsi y’agasongero ka Everest”.

Kirui yari umukozi w’imwe muri banki zikomeye muri Kenya. Mbere yo kurira uyu musozi yari yavuze ko icyo ashaka kugeraho ari ukuwugera hejuru adakoresheje umwuka w’inyongera.

Yavuze ko aramutse ageze ku gasongero kawo yakoresheje umwuka w’inyongera “sinakumva hari icyo nagezeho”, ati: “Ndashaka kureba uko umubiri wanjye wifata ku butumburuke nk’ubwo”.

Amakuru y’urupfu rwe yababaje Abanya-Kenya, n’abakunda kuzamuka imisozi by’umwihariko.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa