skol
fortebet

Umurundi wogoshaga imisatsi mu nkambi z’impundi asigaye abyigisha muri kaminuza zo muri Amerika

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umurundi John Nahimana yigisha muri za kaminuza zo muri Amerika isomo ryo kogosha imisatsi, akazi yatangiriye mu kambi y’impunzi ya Kanemba muri Tanzania akoresha umukasi.
Nahimana avuga ko yatangiye kogosha ari nko gukina ariko nyuma bitangira kumugirira akamaro.
Yabwiye BBC ati:"Nabitangiye nk’uri gukina ariko nyuma bikamfasha kugura utuzu two kwigiramo,nyuma ngura n’igare ryo kujyana ku ishuri.
"Icyo gihe nakoreshaga umukasi hamwe na tondezi imwe ifite rasoro."
John Nahimana yavuye (...)

John Nahimana yavuye Tanzania, ajya mu makambi z’impunzi mu bindi bihugu byinshi nka Malawi, Mozambique, Zimbabwe na Afrika y’Epfo aho hose akora akazi ko kogosha.

Henshi yakoranaga n’abandi keretse muri Afrika y’epfo no muri Malawi yaje kugira ’salon’ ye.

Agira ati:" Aho hose nakomeje gukora akazi ko kogosha, nkabifatanya no kwiga.

"Ngarutse muri Malawi mvuye muri Afrika y’Epfo, nibwo naguze imodoka ya mbere nkuye mu kogosha.Nyuma ngura n’iya kabiri. Kandi nakomeje kogosha sinigeze mdeka umwuga."

Ubwo yabonaga amahigwe yo kujya kuba muri Amerika, ntibyamworoheye guhita akomeza akazi ke ko kgosha imisatsi.

Bamubwiye ko kugira agire ’salon’ ye, agomba kubanza kubyigira.

Agira ati:"Bambwiye ko kugira nkomeze kogosha muri Amerika, ngomba kugira impamyabumenyi.

Kubera ko nari nararangije amashuri yisumbuye, nahise njya kwigira kogosha imisatsi muri kaminuza, aho namaze umwaka wose.

Kubera ko nabaye uwa mbere mu ntara mbamo ya Idaho, bahise bampa akazi ko kwigisha mu mashuri yigisha kogosha hano. Ubu njya gufasha no mu yandi ma leta nka Arizona na Denver muri Colorado."

John Nahimana amaze kubona ibihembo 2 kubera uyu mwuga we.

Kimwe yakibonye nk’umwogoshi mwiza mu ntara ya Idaho abamo muri 2020, ikindi akaba aherutse kugihabwa na kaminuza ya Phoenix mu ntara ya Arizona aho yigisha, tariki 5 z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa