skol
fortebet

Umusemuzi wafashije mu gutabara Biden mu 2008 yahunze Afghanistan

Yanditswe: Tuesday 12, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusemuzi wo muri Afghanistan wafashije mu gutabara Joe Biden wari ukiri senateri akamukura mu nkubi y’umuyaga mu cyaro cyo muri icyo gihugu yashoboye guhunga ava muri ako karere hamwe n’umuryango we.
Mu 2008, inkubi y’umuyaga yatumye indege ya kajugujugu ya gisirikare yari itwaye Bwana Biden n’abandi bo mu nteko ishingamategeko y’Amerika biba ngombwa ko igwa mu kibaya kirimo urubura aho bashoboraga kugwa mu mutego w’abagizi ba nabi.
Aman Khalili yari umwe mu bakozi bo muri Afghanistan ba leta (...)

Sponsored Ad

Umusemuzi wo muri Afghanistan wafashije mu gutabara Joe Biden wari ukiri senateri akamukura mu nkubi y’umuyaga mu cyaro cyo muri icyo gihugu yashoboye guhunga ava muri ako karere hamwe n’umuryango we.

Mu 2008, inkubi y’umuyaga yatumye indege ya kajugujugu ya gisirikare yari itwaye Bwana Biden n’abandi bo mu nteko ishingamategeko y’Amerika biba ngombwa ko igwa mu kibaya kirimo urubura aho bashoboraga kugwa mu mutego w’abagizi ba nabi.

Aman Khalili yari umwe mu bakozi bo muri Afghanistan ba leta y’Amerika batwaye mu modoka abagize iryo tsinda babajyana ahari umutekano.

Kuva mu kwezi kwa munani, yari yakomeje gusaba ubufasha ngo ibibazo by’uruhushya (visa) rwo kuva mu gihugu bicyemuke abone uko ahava.

Ubu yabaye umwe mu Banya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bamaze guhunga icyo gihugu aho kukibamo ku butegetsi bw’aba Taliban.

Ku wa mbere, uhagarariye ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika yabwiye BBC ko Bwana Khalili n’umuryango we "bavuye muri Afghanistan mu mutekano ndetse banatangiye iby’urugendo rukurikiraho ruva muri Pakistan".

"Babikoze habayeho uruhare runini kandi rwo ku rwego rwo hejuru n’ubufasha bya Leta y’Amerika, kandi turashimira abandi benshi na bo bamufashije mu nzira".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa