Umusenateri wasohowe mu nteko kubera kwanduzwa n’imihango yamutunguye yireguye
Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

Umusenateri w’umunya Kenya Gloria Orwoba,aheruka gusohorwa mu nteko nyuma yo kwambara imyenda y’umweru ariko ipantalo ye iriho ibisa n’ibizinga by’imihango.
Uyu mugore yabwiye BBC ko atewe ishema no guhaguruka akarwanya abahohotera abakobwa igihe bari mu mihango.
Madamu Gloria Orwoba yavuze ko yabonye ibyo bizinga ku ipantalo ye mbere y’uko yinjira mu nyubako.
Ati "Kuva mpora nkorera ubuvugizi abibasirwa kubera imihango,niyemeje kwinjira ngatanga ibitekerezo.’
Bagenzi be barimo n’umugore (...)
Umusenateri w’umunya Kenya Gloria Orwoba,aheruka gusohorwa mu nteko nyuma yo kwambara imyenda y’umweru ariko ipantalo ye iriho ibisa n’ibizinga by’imihango.
Uyu mugore yabwiye BBC ko atewe ishema no guhaguruka akarwanya abahohotera abakobwa igihe bari mu mihango.
Madamu Gloria Orwoba yavuze ko yabonye ibyo bizinga ku ipantalo ye mbere y’uko yinjira mu nyubako.
Ati "Kuva mpora nkorera ubuvugizi abibasirwa kubera imihango,niyemeje kwinjira ngatanga ibitekerezo.’
Bagenzi be barimo n’umugore mugenzi we baramuneze bavuga ko ibyo yakoze ari agasuzuguro.
Mu nteko yo kuwa Kabiri,Senateri Tabitha Mutinda yasabye umuyobozi w’inteko niba madamu Gloria Orwoba,yaba yarubahirije amategeko agenga imyambarire kuko we ngo yabonaga bidakwiriye.
Ati "Ntabwo wamenya niba ari mu mihango cyangwa niba ari kubeshya,rero biteye isoni.Uyu Mutinda yongeyeho ko hari uburyo bwinshi bwo guhagurukira iki kibazo ndetse uburyo uyu mugenzi we yakoresheje budaha urugero rwiza abagore bato n’abakobwa.
Madamu Gloria Orwoba yasubije abuga ko yababajwe no kubazwa ku mpanuka isanzwe mu buzima bwa muntu,...nari nanduje imyenda yanjye.
Ntekereza ko nubahirije amabwiriza agenga imyambarire.Nari nikwije,nambaye ikositimu,nambaye karuvati ngufi.
Uyu mugore yavuze ko ibyo yahuye nabyo byamufashije kumva itotezwa rikomeye bamwe mu bakobwa muri Kenya bahura naryo iyo bari mu mihango.
Ati "Dufite umukobwa wiyahuye kubera ikibazo nk’icyo nanjye nanyuzemo,ubu ndubyumva kuko n’abagore bagerageje gukora iki cyaha.
Umusenateri w’umugabo witwa Enoch Wambu nawe yamwamaganye.Ati "Dufite abagore n’abakobwa kandi nabo babicamo ariko n’ikibazo cyakwitabwaho n’umuntu ku giti cye atakigaragarije rubanda.Ibyo Sen Gloria yakoze muri iyi nzu ni amahano,n’igisebo kuri iyi nyubako.Ibi ntabwo byemerewe kuba,"
Madamu Orowba yavuze ko abasenateri bagenzi be babonye avuye mu modoka yanduje imyenda ye bamubujije kwinjira,bamusaba gusubira mu modoka ye ariko arabyanga yinjira ku ngufu.
Umuyobozi w’Inteko, Amason Kingi,yemeje ko madamu Orowba ava mu nteko akajya guhindura imyenda.
Ati "Kujya mu mihango ntabwo ari icyaha.Sen Gloria,nifatanyije nawe ko wagowe n’ikintu gisanzwe cyo kujya mu mihango,wanduje ikositumu yawe nziza cyane,ndagusaba ko wasohoka ukaza kugaruka wambaye imyenda itariho ibizinga."
Nyuma yo gusohoka mu nyubako ya sena,Madamu Orowba ntabwo yagiye guhindura imyenda.Yahise aganira n’itangazamakuru hanyuma ajya gusura ikigo cy’amashuri cyo mu mujyi wa Nairobi,atanga za cotex zifasha abakobwa mu mihango.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *