skol
fortebet

US: Igiti kinini kurusha ibindi ku isi kiri kurindwa inkongi iri kuyogoza ishyamba kirimo

Yanditswe: Friday 17, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abarwanya inkongi bari kuzengurutsa ibiringiti bidashya ku biti bya cyera cyane mu gihe inkongi iri kuyogoza muri Sequoia National Park izwi cyane muri California.

Sponsored Ad

Abategetsi bafite ubwoba ko mu gihe gito uwo muriro ushobora kugera muri Giant Forest, agace karimo ibiti binini kurusha ibindi ku isi.

Iryo shyamba ririmo ibiti bigera ku 2,000 byo mu bwoko bwa sequoias, birimo igiti kizwi nka General Sherman gifite uburebure bwa 83m n’umurambararo wa 11m.

General Sherman nicyo giti kinini kurusha ibindi ku isi kandi bivugwa ko kimaze imyaka 2,500.

Iyi nkongi yateye muri ayo mashyamba imaze ibyumweru iyogoza.

Abarwanya umuriro barenga 350, za kajugujugu n’indege zindi zirekura amazi, bimaze iminsi bikoreshwa mu kurwana n’iyo miriro.

Bamaze kuzungurutsa bene ibyo biringiti ku biti byinshi, birimo na General Sherman, hamwe kandi n’ibipfunyika bya aluminium, mu kubirinda.

Umuvugizi w’iyi parike Rebecca Paterson yabwiye ikinyamakuru LA Times ati: "Ni ahantu h’ingenzi ku bantu benshi, bityo umuhate udasanzwe uri gukorwa ngo harengerwe."

Mu bunini (volume), General Sherman nicyo giti kinini kizwi kiruta ibindi ku isi, imyaka kimaze ibarirwa hagati ya 2,300 na 2,700.

Inzobere zivuga ko ibiti byo mu bwoko bwa sequoia ubusanzwe byihagararaho ku nkongi kandi biba byararokotse imiriro myinshi.

Iyi miriro yatangijwe n’umurabyo wo mu kirere mu byumweru bishize yaragutse iba ari yo minini yibasiye leta ya Califonia mu mpeshyi zose.

Muri uyu mwaka iyo leta yibasiwe n’inkongi z’agasozi zirenga 7,400 zatwitswe ahantu h’ubuso bwa 8,903km²

Izi nkongi zitizwa umurindi n’ubushyuhe bukabije no gukakara kw’imisozi, bikomoka ku ihindagurika ry’ikirere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa