skol
Kigali

USA: Yabaye umuntu wa mbere utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 January 2022

Bwa mbere mu mateka, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umurwayi witwa David Bennett w’imyaka 57 yatewemo umutima w’ingurube. Ibi byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu ishuri ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Maryland.

David Bennett, ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw’igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.

Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bwana Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.

Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bwana Bennett yagize ati: "Ni ugupfa cyangwa gukora uku guterwa urugingo".

Ati: "Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yanjye ya nyuma".

Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bwana Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.

Ku itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urwo rugingo rw’ingurube, iyi ni indunduro (impera) y’imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora guhindura ubuzima mu bice bitandukanye ku isi.

Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi "itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’ingingo [zo gutera abarwayi]", nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’abantu ryo kuri Kaminuza ya Maryland.

Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo.

Kuba gukoresha ingingo z’inyamaswa mu muntu - uburyo buzwi nka ’xenotransplantation’ - bishobora gucyemura ikibazo cy’ubucye bw’ingingo, bimaze igihe kirekire bitekerezwaho, ndetse imitsi imwe n’imwe y’umutima w’ingurube isanzwe ikoreshwa.

Mu kwezi kwa cumi mu 2021, abaganga babaga b’i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko (cyangwa ifyigo mu Kirundi) y’ingurube mu muntu. Icyo gihe, iryo ni ryo gerageza rya mbere rikataje ryari rikozwe muri uru rwego.

Ariko, uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye mu bwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.

Ariko Bwana Bennett yizeye ko guterwa uwo mutima w’ingurube bizatuma akomeza kubaho. Yamaze ibyumweru bitandatu ari mu gitanda mu bitaro yitegura uko kubagwa, acometse ku mashini yakomezaga kumubeshaho nyuma yuko asanzwemo indwara y’umutima igeze mu cyiciro cya nyuma cyo kumwica.

Mu cyumweru gishize yagize ati: "Mfite amashyushyu yo kuva mu gitanda nyuma yo gukira".

Ku wa mbere, byatangajwe ko Bwana Bennett yarimo guhumeka we ubwe, mu gihe yakomezaga gukurikiranirwa hafi.

Ariko ikigiye gukurikiraho ntikiramenyakana. Ingurube yakoreshejwe mu kumuteramo uwo mutima yari yarakujijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ikurwemo uturemangingo twinshi twajyaga gutuma urwo rugingo rwangwa (rudahura) n’umubiri wa Bwana Bennett, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Bwana Griffith yavuze ko barimo kwigengesera no kugenzurana ubwitonzi Bwana Bennett, mu gihe umuhungu we David Bennett Jr yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko umuryango we uri "ahatazwi [ahadasobanutse] muri iki gihe".

Ariko yongeyeho ati: "Arabona ubukana bw’icyakozwe kandi arabona rwose akamaro kacyo".

Bwana Griffith yagize ati: "Nta na rimwe twari twarigeze dukora ibi mu muntu kandi ndibwira ko twebwe, twamuhaye amahitamo meza kurusha ayari gutangwa no gukomeza ubuvuzi bwe".

"Ariko niba [azabaho] umunsi, icyumweru, ukwezi, umwaka, simbizi".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inkuru y’umugabo umwe rukumbi warokotse impanuka y’ubwato

Ifoto y’umuntu umwe gusa warokotse ari ku bwato bwabirindutse bwari burimo...
28 January 2022 0

Perezida Suluhu wagize isabukuru yavuze byinshi ku buzima bwe birimo...

Uyu munsi Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yujuje imyaka 62...
27 January 2022 0

Perezida Ndayishimiye yagaragaye avuna Sambwe anavuza ingoma z’Abarundi nta...

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasuye imwe mu nzu ndangamuco...
20 January 2022 0

Ibrahim Boubacar Keïta wabaye Perezida wa Mali yitabye Imana

Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ayobora Mali mbere y’uko ahirikwa ku butegetsi...
16 January 2022 0

Abantu 5 bo mu muryango umwe bahitanwe icyarimwe n’impanuka y’imodoka

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo hashyinguwe abantu 5 bo mu muryango...
11 January 2022 0

USA: Yabaye umuntu wa mbere utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu...

Bwa mbere mu mateka, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umurwayi witwa...
11 January 2022 0