skol
fortebet

Uwarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi yishwe n’ibisasu bya Russia i Kharkiv

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’Umunya-Ukraine warokotse jenoside y’abayahudi (Holocaust) mu ntambara ya kabiri y’isi yiciwe mu gitero Uburusiya bwagabye ku mujyi wa Kharkiv uri mu burasirazuba bw’igihugu.

Sponsored Ad

Boris Romantschenko, wari ufite imyaka 96, yapfuye ubwo ingabo z’Uburusiya zarasaga ku icumbi rye ku wa gatanu, nkuko abo mu muryango we babivuze.

Ingabo z’Uburusiya zimaze ibyumweru birenga bitatu zikomeza kurasa bikomeye ku mujyi wa Kharkiv, uri ku ntera ya kilometero 50 uvuye ku mupaka.

Abaturage b’abasivile batari munsi ya 500 ubu ni bo bamaze kwicirwa muri uwo mujyi, nkuko bivugwa n’abategetsi bo muri Ukraine.

Polisi yavuze ko umwe mu bishwe yamenyekanye ko ari umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda.

Ikigo cy’urwibutso cya Buchenwald and Mittelbau-Dora Memorials Foundation cyavuze ko "kibabajwe cyane" n’urupfu rwa Romantschenko.

Icyo kigo - Bwana Romantschenko yari abereye Visi Perezida - cyatangaje iyo nkuru y’urupfu rwe nyuma yuko kibibwiwe n’umuryango we, kivuga ko "yakoze cyane ku kuzirikana ibyaha byakozwe n’aba Nazi".

Itangazo ry’iki kigo ryongeyeho riti: "Turi mu cyunamo kubera kubura inshuti ikomeye. Twifurije umuhungu we n’umwuzukuru we w’umukobwa, batubwiye iyi nkuru y’akababaro, gukomera muri ibi bihe bitoroshye".

Urupfu rwa Bwana Romantschenko rubaye hashize ibyumweru birenga bitatu Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ashatse kumvisha Abarusiya igitero cye, ababwira ko intego ye ari "ugukuraho aba Nazi muri Ukraine".

Abategetsi bo mu Burayi n’Amerika bamaganye ayo magambo ye ndetse banakomoza ku kuba Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ari umuyahudi.

Bwana Romantschenko yavukiye mu mujyi wa Bondari uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine, ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere mu 1926.

Yafashwe n’abasirikare b’aba Nazi nyuma y’igitero ku Bumwe bw’Abasoviyeti yoherezwa mu Budage mu 1942, aho yakoreshejwe imirimo y’agahato, nkuko bivugwa n’ikigo Buchenwald and Mittelbau-Dora Memorials Foundation.

Nyuma yo kugerageza gutoroka bikamupfubana mu 1943, yoherejwe mu nkambi yo gufungirwamo ya Buchenwald, ahiciwe abantu 56,545 mbere yuko iyo nkambi ibohorwa mu 1945 n’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe (Les Alliés).

Yanamaze igihe mu nkambi nto ya Mittelbau-Dora, ndetse no mu nkambi za Bergen Belsen na Peenemünde.

Yasubiye i Buchenwald mu mwaka wa 2012 kwizihiza isabukuru y’imyaka 67 y’ibohorwa ry’iyo nkambi rikozwe n’ingabo z’Amerika, aho yasubiyemo ibyasezeranyijwe n’abarokotse byo gushyiraho "isi nshya iganjemo [itembamo] amahoro n’ubwisanzure".

Ubutegetsi bw’aba Nazi bwishe abayahudi barenga miliyoni esheshatu mu bice bwari bwarafashe i Burayi, hagati y’umwaka wa 1941 na 1945.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa