skol
fortebet

M23 yirukanye FARDC muri Kivuye nyuma yo guhangana bikomeye

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 imirwano ikaze yasakiranyije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya RD Congo n’abambari bayo i Buhumba muri Nyiragongo mu bilometero bicye n’umujyi wa Goma ndetse n’i Kivuye muri Masisi.

Sponsored Ad

Iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu yasize ingabo za Leta, FARDC, SADC, Abarundi na Wazalendo bakwiriye imishwaro, ibice barimo bifatwa na M23.

Amakuru aturuka i Kibumba avuga ko ingabo za FARDC zagerageje gusunikira inyeshyamba za M23 muri Parike ya Virunga biba iby’ubusa.

Sosiyete sivile muri Nyiragongo ivuga ko imbunda nini zakoreshejwe ubwo FARDC yasubizwaga inyuma na M23.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yanditse kuri X ko ku bufasha bwa MONUSCO, Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ryarashe ku baturage rwagati muri Kibumba.

Yagize ati ” Ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa bugomba gukurikiranwa ku byaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwamuntu.”

Ku ruhande rwo muri teritwari ya Masisi, kuri uyu wa gatandatu, FARDC, FDLR, Abacanshuro, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na SADC bohereje ibisasu biremeye mu baturage bo muri Kivuye.

Amakuru avuga ko umutwe wa M23 ari wo ukigenzura Kivuye n’utundi dusozi tuyikikije yirukanyeho FADLR yari imaze imyaka ihagenzura.

Ni nyuma y’imirwano yo ku wa Gatanu yabereye i Musaki, Karuba n’i Bihambwe no mu bindi bice byerekeza Masisi Centre.

IVOMO:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa