skol
fortebet

Abandi banyarwanda 6 barimo umwana w’imyaka 2 birukanwe na Uganda

Yanditswe: Friday 10, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uganda yirukanye Abanyarwanda batandatu barimo n’umwana w’imyaka ibiri bari bamaze igihe bafungiye muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.
Aba Banyarwanda bakiriwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’u Rwanda Ku wa 9 Nzeri 2021 ku mupaka wa Kagitumba.
Aba Banyarwanda ni Twizeriyakare Etienne w’imyaka 33, Niyishoborabyose Valens w’imyaka 29, Kayiganwa Maria Frora w’imyaka 25 ari na we wari ufite umwana w’imyaka ibiri, Kabera Aloys w’imyaka 44 na Mpakaniye Jean Baptiste w’imyaka 34.
Bamwe (...)

Sponsored Ad

Uganda yirukanye Abanyarwanda batandatu barimo n’umwana w’imyaka ibiri bari bamaze igihe bafungiye muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.

Aba Banyarwanda bakiriwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’u Rwanda Ku wa 9 Nzeri 2021 ku mupaka wa Kagitumba.

Aba Banyarwanda ni Twizeriyakare Etienne w’imyaka 33, Niyishoborabyose Valens w’imyaka 29, Kayiganwa Maria Frora w’imyaka 25 ari na we wari ufite umwana w’imyaka ibiri, Kabera Aloys w’imyaka 44 na Mpakaniye Jean Baptiste w’imyaka 34.

Bamwe muri aba barakubiswe, barafungwa ndetse banamburwa amafaranga bari bafite n’inzego z’umutekano za Uganda.

Twizeriyakare Etienne wari usanzwe utuye mu Karere ka Kayonza, muri Gahini yimukiye muri Uganda mu gace ka Masaka mu 2011, aho yakoreraga akazi k’uburobyi mu Kiyaga cya Victoria.

Muri Kamena 2021 ubwo yari mu nzira ajya Mbarara yafashwe n’Abasirikare ba Uganda ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara aho yavuze ko ashinjwa kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko atigeze akubitwa cyangwa ngo akorerwe iyicarubozo, gusa ngo yambuwe ibihumbi 60 by’Amashilingi n’Ingabo za Uganda.

Niyonsaba Valens we wari usanzwe utuye mu Karere ka Burera, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2020 agezeyo atura mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo y’ubuhinzi.

Ku wa 9 Kanama 2021 yaje gufatirwa n’Abasirikare ba Uganda i Mbarara ubwo yari mu modoka ivuye Kampala. Nyuma yo gufatwa yafungiwe mu kigo cya gisirikare giherereye i Makendye. Yarakubiswe anamburwa ibihumbi 170 by’Amashilingi. Yashinjwaga kuba ari muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

Kayiganwa Maria Flora we wari uri kumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri, yavuze ko yageze muri Uganda mu 2018 agiye gusura musaza we.

Uyu mugore usanzwe uvuka mu Karere ka Huye ngo yagiye muri iki gihugu anyuze ku mupaka wa Gatuna. Muri Kanama 2021 yaje gufatirwa Mbarara ubwo yari mu modoka ivuye Kampala ubundi afungirwa mu kigo cya Gisirikare cya Makendye. Yavuze ko atigeze akubitwa cyangwa ngo akorerwe iyicarubozo.

Kabera Aloys usanzwe utuye Gakenke we yavuze ko yafatiwe muri Uganda muri Kanama 2021, ahita ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke aho yakuwe ajyanwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Mbarara. Mu gihe yamaze afungiwe aha yashinjwaga gutura muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

Yahavuye yambuwe ibihumbi 290 by’Amashilingi n’Abasirikare ba Uganda.

Undi wafungiwe muri iki kigo cya Gisirikare cya Makenke ni Mpakaniye Jean Baptiste w’imyaka 34. Uyu mugabo mu busanzwe wari utuye muri Kirehe yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Uganda mu gace ka Hoima muri Kanama 2021, ku wa 29 muri uku kwezi yahise afatwa n’Igisirikare cy’iki gihugu arafungwa ndetse aza kwamburwa ibihumbi 300 by’Amashilingi.

Aba Banyarwanda bose babanje gupimwa COVID-19 ubundi bahita bajyanwa muri IPRC Nyagatare bashyirwa mu kato.

Uretse aba bantu batanu kuri uyu munsi wo ku wa Kane u Rwanda rwakiriye kandi imirambo y’abagabo babiri biciwe muri Uganda bagacucurwa n’ibyabo, n’abandi 16 bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu.

Hashize iminsi u Rwanda rudasiba kugaragaza ko abaturage barwo bahohoterwa n’inzego, hagiye habaho ibiganiro bitandukanye byahuje u Rwanda na Uganda gusa nabyo nta musaruro byatanze.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko u Rwanda rwakoze ibyashobokaga byose, gusa rukagenda runanizwa na Uganda isa n’iyinangiye

BTN

Ibitekerezo

  • INKURU NK’IZI ZATUMYE NGIRA AMATSIKO YO GUCUKUMBURA NSOBANUKIRWA N’IBI BIKURIKIRA: -BURI GIHUGU KIGIRA AMATEGEKO AGENGA ABANYAMAHANGA MU GIHE BAKIGEZEMO, HARIMO KUVUGA IKIBAZANYE N’IGIHE RUNAKA BAZAMARA-IYO URENGEJE IGIHE CYAGENWE NI ICYAHA IYO UDASABYE KONGERERWA NGO UBIHABWE CYANGWA UBYIMWE-IYO UFASHWE WARARENGEJE IGIHE WAHAWE, NI ICYAHA KUKO UBA UBA MURI ICYO GIHUGU MU BURYO BUTEMEWE N’AMATEGEKO- URETSE NA UGANDA, MU BIHUGU BYINSHI HARIMO NA USA URAFATWA UGAFUNGWA UGACIBWA AMANDE, UGASUBIZWA MU GIHUGU CYAWE.- NONEHO RERO, ABA BANYARWANDA BO BAGIYEYO NO MU BIHE BITAMEZE NEZA (NKURIKIJE IYI NKURU, BAGIYE MU GIHE UMUBANO WARI WARABAYE MUBI, KANDI UBUYOBOZI BWAGIYE BUBURIRA ABANYARWANDA BUBABUZA KUJYA UGANDA)- UKURIKIJE AMATEGEKO, NTA MAKOSA YAKOZWE KUBA BARACYUWE. GUSA IYICWARUBOZO NI IRYO KWAMAGANWA NIBA HARI ABO RYABAYEHO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa