Impunzi 6 zapfuye, 10 zirakomereka mu muvundo wabereye mu nkambi y’ impunzi iri I Darfur.
Uyu muvundo wabaye ubwo umuryango mpuzamahanga w’ abagiraneza ADES Internationale wasaranganyaga ibiribwa muri izi mpunzi ku wa Gatatu nk’ uko byatangajwe n’ umuhuzabikorwa wawo muri Sudani na Chad Abdel Hatim Tahir.
Nyuma y’ imyaka 15 uyu muryango ADES Internationale umaze ukorera muri iyi nkambi, uherutse gukora ibarura ngo umenye uko izi mpunzi 320 000 zirushanya akababaro. Iri barura ryagaragaje ko 55% bababaye cyane, 31% barabaye naho 14% babayeho bisanzwe ku buryo bashobora kwibeshaho.
Uyu muryango wahise ufata icyemezo cyo gukura iki kiciro gishobora kwibeshaho mubakomeza gufatwa aribyo byabaye intandaro y’ umuvundo n’ akavuyo nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa UNHCR muri kariya gace Simplice Kpandji.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *