skol
fortebet

Abapolisi n’ abasirikare biciwe mu myigaragambyo y’ abasaba Kabila kuva ku butegetsi

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2017, mu mugi wa Goma muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo abaturage baramukiye mu myigaragambyo ikomeye basaba ko Perezida Joseph Kabila ava ku butegetsi.
Amafoto yasakaye ku mbuga nkoranya mbaga aragaragaza imirambo y’ abapolisi n’ abasirikare biciwe muri iyi myigaragambo n’ abaturage bapfuye n’ abakomeretse.
Magingo aya imihanda yo mu duce twa Majengo, Kibweti-Ville, Ndosho na Katindo yuzuyemo amakoro abigaragambyaga bateraga abapolisi.
Radio (...)

Radio Okapi yatangaje ko iyi myigaragambyo yateguwe n’ abatavuga rumwe na Leta bakaba basaba ko Perezida Joseph Kabila ava ku butegetsi bitarenze tariki ya 31 Ukuboza.

Mu mugi wa Goma amashuri ntiyafunguye imiryango. Abapolisi benshi bashyizwe mu bice birimo ibikorwa bya Leta aho mu mugi wa Goma.
Imyigaragabyo yabaye mu mugi hagati, ariko ahitwa Birere hegera ku Gisenyi ubuzima ni ubusanzwe ntakibazo.
Imyigaragambyo ikomeye yabereye ahitwa Virunga na Magdengo, ubu nta ndege za gisivire ziri kugwa cyangwa ngo zihaguruke i Goma uretse indege za MONUSCO gusa
.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane kubona abantu bapfa kugera umuntu umwe wanze kurekura ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa