skol
fortebet

Abarwanyi ba M23 batangiriwe bashaka kwinjira mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

ifoto yo kuri interneti
Igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyafashe abarwanyi batanu b’umutwe w’inyeshyamba za M23, ubwo bari bageze hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda, bashaka kwinjira mu Rwanda.
Radiyo Okapi yatangaje ko abo barwanyi bafashwe ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017, i Kabagana, muri teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka w’u Rwanda.
Sosiyeti sivile muri ako gace itangaza ko abo barwanyi yita ko ari aba M23 bari bambaye imyenda ya gisivile, nta (...)

Sponsored Ad

ifoto yo kuri interneti

Igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyafashe abarwanyi batanu b’umutwe w’inyeshyamba za M23, ubwo bari bageze hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda, bashaka kwinjira mu Rwanda.

Radiyo Okapi yatangaje ko abo barwanyi bafashwe ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017, i Kabagana, muri teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka w’u Rwanda.

Sosiyeti sivile muri ako gace itangaza ko abo barwanyi yita ko ari aba M23 bari bambaye imyenda ya gisivile, nta ntwaro bafite ariko bafite amafaranga, ariko ngo bafite icyerekezo kigana mu Rwanda.

Iki gitangazamakuru gikomeza gitangaza ko nyuma yo gufatwa bajyanwe mu buyobozi bukuru bw’ingabo muri iyo teritwari, nyuma bakoherezwa muri batayo ya 34 ya gisirikare i Goma.

Mu gihe igisirikare cya Congo nta kintu cyari cyatangaza kuri aya makuru, hari haciye kabiri nta makuru avugwa mu itangazamakuru y’izi nyeshyamba za M23, zakomeje gushimangira ko nubwo mu mpera za 2013 zashyize hasi intwaro ko zitatsinzwe.
Ibi byagiye byumvikana mu mvugo z’abayobozi bazo bagiye bahungira mu bihugu by’ibituranyi na Congo, “Twahagaritse imirwano ariko ntabwo twatsinzwe urugamba, iyo ugiye kwica inzoka uyimena umutwe ntabwo uyikubita umurizo”.

Bagaragaza ko mu gihe Leta ya Congo izaba itarashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bagiranye cyangwa ngo ikemure ibibazo byatumye bafata intwaro, ko nta kizababuza kongera kugaba ibitero.

Ibitekerezo

  • Hhhhh

    Hhhhh

    Hhhhh

    Hhhhh

    Muti : "Igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyafashe...."; hagati mu nkuru muti: "Mu gihe igisirikare cya Congo nta kintu cyari cyatangaza kuri aya makuru"!!! Hari igihe umuntu yibaza ubwoko bw’abanyamakuru dufite agashoberwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa